Haille Jade umukobwa w'umuraperi Eminem akaba n'umwana we rukumbi, yatunguye benshi avuga ko atadakunda kumva indirimbo za Se ndetse avuga n'impamvu ibimutera.
Ubusanzwe abana bafite ababyeyi b'abahanzi usanga aribo bafana babo bakomeye, bakunda ibihangano byabo yewe kenshi ugasanga banazi indirimbo zabo mu mutwe. Aha twafata urugero nko ku bana bavutse ku bahanzi bakomeye barimo nka Jaden Smith usanga azi ibihangano bya Se Will Smith, Blue Ivy wa Beyonce na Jay Z, Regenae wa Lil Wayne n'abandi.
Gusa ibi siko bimeze iyo bigeze ku mukobwa wa Eminem witwa Haille Jade wavuze ko atari umufana w'ibihangano bya Se yewe kandi ngo ntakunda no kubyumva. Ibi yabivugiye mu kiganiro cye kinyura kuri murandasi cyitwa ''Just a Little Shady Podcast'.
Ibi yabikomojeho ubwo yabazwaga kuvuga indirimbo akunda cyane ya Se maze akananirwa kuyivuga. Yahise asubiza ati: ''Ndabizi bamwe muri mwe muratungurwa ariko ukuri ni uko ntakunda kumva indirimbo za Papa. Ntabwo ndi umufana wazo nk'uko mubitekereza''.
Haille Jade w'imyaka 28 yakomeje ati: ''Birangora kumva indirimbo za Papa cyane cyane iza kera cyangwa zino mwembwe mukunda. Impamvu ni uko indirimbo ze nyinshi ziba zirimo ubuzima bwe bwa kera kuburyo bingora kuzumva kuko zintera amarangamutima''.
Ati: ''Murabizi inyinshi ziba zirimo ubuzima yanyuzemo kera agikoresha ibiyobyabwenge, uko byari bigiye kumuhitana cyangwa ku ndirimbo zivuga ku buryo nyina yamufataga nabi.Ibyo byose iyo byumvise bintera amarangamutima ku buryo hari igihe mpita ndira iyo ndikuzumva. Rero akenshi nirinda kuzumva kugira ngo zitambabaza''.
Haille Jade imfura ya Emimen yabyaranye n'umugore batandukanye witwa Kim Scott, yasoje avuga ko ahubwo ikintu akunda ari kumva indirimbo ze yakoranye n'abandi bahanzi, aho kumva izo yaririmbye wenyine.
Umukobwa wa Eminem yahishuye ko adakunda kumva indirimbo za Se cyane cyane izo yakoze kera
Yavuze ko iyo yumvise ibintu Se aririmba ku buzima yanyuzemo bimutera amarangamutima kuburyo arira, bityo ngo niyo mpamvu adakunda kuzumva
TANGA IGITECYEREZO