RFL
Kigali

Bella Kombo yeretswe urukundo mu birori RPCC-Bugesera yizihirijemo imyaka 10 ikanateguza kubaka ibitaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2024 16:32
0


Umuramyi Bella Kombo wo muri Tanzania yizihiye cyane Abanyarwanda mu giterane yatumiwemo n'Itorero Revival Palace Community Church ryo mu Karere ka Bugesera [RPCC-Bugesera] mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze ibonye izuba.



Ni igiterane cyiswe "Thanksgiving Conference" cyabereye mu Bugesera kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru. Abigishije ijambo ry'Imana, ni Bishop Dr. Daryl Forehand (USA), Pastor Dr. Ian Tumusime, Apostle Dr. M. Rueal McCoy, Sr (USA) na Bishop Dr. James Mulisa, Umushumba Mukuru w’amatorero ya Revival Palace Church mu Rwanda.

Bella Kombo wataramiye mu Rwanda mu Karere ka Bugesera ni umuramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzania na 'East Africa'. Yamamaye mu ndirimbo "Ameniona" yakoranye na Zoravo na "Mungu Ni Mmoja" ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 8.9 mu mezi ane gusa imaze kuri YouTube.

Mbere y'uko aririmba muri iki giterane, Bella Kombo yasabwe gutanga ubuhamya. Yavuze ko yazanye n'abavandimwe be barimo umujyanama we n'undi umutunganyiriza indirimbo ze zose. Ati "Ni iby'icyubahiro kuba hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Abanyarwanda muri abantu batangaje, muri abantu bafite urukundo. Mpawe umugisha kuba mu Rwanda".

Mu buhamya bwe, yavuze ko afite umwana w'imyaka 12 y'amavuko witwa Alvin, akaba ari we yishushanyije ibizwi nka tatuwaje, ariko yabikoze atarakizwa. Se yari umusilamu, naho nyina yari umukristo cyane akaba ari na we wamubyaje ubutumwa bwiza. Ababyeyi be baje gutandukaba ubwo nyina yari amaze kwakira agakiza. 


Bella Kombo yahereye ku buhamya bwe bw'ubuzima busharira yanyuzemo

Bella Kombo yavuze ko banyuze mu buzima bugoye kuko nyina atari yarize, ukongeraho no kuba ababyeyi babo bari baratandukanye. Uko yakomezaga kubaha nyina, byatumye amwinjizamo ubumana birangira yakiriye agakiza. Yaje kujya mu biyobyabwenge kubera ikigare ari na ho yishyiriyeho tatuwaje. 

Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma yaje kwakira Yesu Kristo yumvanye nyina ariko ntiyakizwa ijana ku ijana. Umunsi umwe, Imana yamuhamagaye nk'uko yahamagaye Puwlo. Avuga ko icyo gihe yarwaye cyane, aba mu buzima bugoye, ariko kwa muganga bamusuzuma bagasanga nta ndwara afite. Ngo yarananutse cyane, atangira kwiheba.

Ati "Ndibuka umunsi wa mbee mpura n'Imana nari ndyamye mu bitaro Mama arimo gusenga, nasaga nk'aho ndimo gupfa numva. Ako kanya mbona iyerekwa, mbona umucyo mwinshi cyane, umuntu ambwira ko "ubuzima n'urupfu biri hagati y'akanwa kawe, ushobora kwakira ubuzima ukabaho ariko ubuzima ni muri Kristo Yesu'

Uyu munsi niwemerera Yesu kuba Umwami n'Umukiza w'ubuzima bwawe ni bwo uzakira, ndavuga nti 'ndashaka gukira'. Kuva icyo gihe ni bwo nakijijwe, nahuye n'Imana inshuro nyinshi. Mbonye Imana inkura mu ivumbi inyicazanya n'abakomeye." 

Yahise asaba iteraniro kuvuga Imana mu ijwi rirenga. Yakurikijeho kubaririmbira, ahera ku ndirimbo ye iri kwandika amateka ari yo "Mungu Ni Mmoja", iteraniro ryose ririzihirwa cyane. Yaririmbye umuziki w'umwimerere, biryohera benshi bari bamubonye bwa mbere dore ko nawe ari ubwa mbere ataramiye mu Rwanda, igihugu cyamubereye icy'amataka n'ubuki.


Revival Palace mu Bugesera yizihije isabukuru y'imyaka 10

Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church mu Bugesera, Pastor Dr Ian Tumusime, yashimiye abashyitsi bose bifatanyije n'iri Torero kwizihiza isabukuru y'imyaka 10. Mu bo yashimiye harimo Rev Rugambwa Emmanuel muri Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda hamwe n'itsinda bazanye; Abashumba baturutse muri CLA;

Abashumba baturutse muri Revival Palace Community Church Kigali barangajwe imbere n'Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church mu Rwanda, Bishop Dr. James Mulisa; El Shaddai Choir yamamaye mu ndirimbo "Cikamo" n'abandi banyuranye.

Tariki 17 Kanama 2014 ni bwo Itorero Revival Palace ryatangiye gukora mu Bugesera. Icyo gihe ryatangijwe n'abakristo 20 ariko ubu ryaragutse cyane. Zaburi 126:3 "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye," ni yo ntero yabo nyuma y'imyaka 10 bamaze.

Mbere y'imyaka 13 ngo atangize iri Torero mu Bugesera, ni ukuvuga mu 2001 ni bwo Pastor Dr. Ian Tumsime yabyeretswe mu nzozi, icyo gihe akaba yarabonye ihishurirwa rikomeye, Imana imubwira ko imuhaye inka 8 'uzimure ujye gushaka urwuri mu Bugesera'. 

Ntiyahise abisobanukirwa, ariko yabiganirije umushumba we Bishop Dr James Mulisa amubwira ko Imana imuhaye gushumba ubwoko bwayo mu Bugesera. Pastor Dr. Ian yumviye Imana n'ubwo bitari byoroshye, na yo iramushoboza. Kugeza ubu amaze gufasha abatishobote batari bacye akabaha ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza, kububakira inzu akoresheje ubushobozi bucye yari afite. 

Batamuriza Janet, umufasha wa Pastor Dr Ian Tumusime, yavuze ko yemeye kumushyigikira,  gusa akaba ari umwanzuro wamugoye. Ati "Numvaga ari ibintu bitoroshye, kuva muri Kigali nkajya kuba mu Bugesera". Abatangiranye na Revival Palace mu Bugesera batanze ubuhamya bw'uburyo bahinduriwe amateka n'iri Torero dore ko ryahageze rigasanga benshi batazi kwambara inkweto n'imyenda myiza ariko ubu ni abasirimu bakomeye.

Pastor Dr, Ian Tumusime yashimiye cyane Bishop Dr James Mulisa ku bwo kwemera umuhamagaro w'Iman agatangiza Itorero Revival Palace mu Rwanda. Ati "Ni ukuri mubyeyi wacu twumva tunyuzwe kuba turi munsi y'ubuyobozi bwawe. Iyo utaza kumvira umuhamagaro w'Imana ntabwo tuba turi hano.

Ahari kano gace kakabaye gafite ibindi bintu bihakorerwa. Wadukujije neza kandi turi hano kugira ngo twizihize imyaka 10". Yashimiye abashyitsi bose bifatanyije nabo muri ibi birori bikomeye. Yunzemo ati "Imyaka 10 ntabwo ari urugendo rworoshye rwo kugenda, twicaye hasi turarira muri uru rugendo, hari ibihe twishimiye, hari ibihe twihishe munsi y'indake;

Ntabwo ari urugendo rw'intsinzi gus, hari amakosa no gutsindwa muri uru rugedo, ariko Imna yabaye iyo kwizerwa iraturinda kugeza uyu munsi. Ndashimira abayobozi twafatanyije tukajyana muri uru rugendo."


Bishop Dr James Muliya yahaye igikombe Pastor Dr Ian Tumusime ku bw'umurimo ukomeye yakoze mu myaka 10 ishize

Nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 bamaze mu murimo w'Imana mu Karere ka Bugesera, Pastor Dr. Ian Tumusim yavuze ko mu myaka 10 iri imbere Revival Palace Community Church Bugesera bafite intego zihambaye zirimo no kubaka Ibitaro bikomeye mu Karere ka Bugesera.

Ati "Niryo segesho ryanjye ko mu myaka 10 iri imbere tuzaba twarubatse ibitaro bikomeye muri kano karere ka Bugesera." Yavuze ko ari ibitaro bizaba bifite abaganga b'inzobere. Yongeyeho ati "Tugomba no gushyiraho ahantu ho kwidagadurira, dukwiriye guteza imbere impano z'abana bacu bato binyuze mu kubashyiriraho ahantu ho kwidagadurira {ibibuga}". 

Mu buryo bw'ivugabutumwa, mu myaka 10 iri imbere "turashaka kohereza abamisiyoneri mu bindi bihugu bidukikije n'utundi turere two mu Rwanda. Turashaka ko Paruwase ya Bugesera ibyara andi ma paruwase mu Ntara y'Iburasirazuba."

Yakomoje ku kuba insegero zirimo gufungwa, amara impungenge abashobora kwibaza uko bizagerwaho mu gihe insengero nyinshi ziri gufungwa, avuga ko insengero zizakomeza kuvuka kandi zikore nidukora ibisabwa byose. Ati "Turizera ko Imana izaduha ibikoresho n'ubushobozi kugira ngo tubashe gutangiza andi matoreo afite ibyo byangombwa byose".

Ku munsi wa nyuma w'iki giterane, Dr. Bishop James, yagarutse cyane ku magambo aboneka mu rwandiko rwa mbere rwa Petero 5:2-3 havuga ko abashumba bagomba kuragira umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda, batabikora nk’abahatwa.

Ahubwo bakabikora babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo bakabikora babishishikariye, badatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo bakajya baba ibyitegererezo by’umukumbi.

Nyuma yo gusoma ayo magambo inshuro nyinshi ayatsindagiriza, yatanze urugero rw’umushumba ufite inka ikamwa. Iyo uwo mushumba ari nyirayo, iyo ari kuyikama ikamukandagira, ikamukomeretsa ku buryo n’urwara rw’ikirenge ruvamo, umushumba ntayikubita, ahubwo arashinyiriza, ukuguru kw’inka akakwigiza ku ruhande, akiyomora igikomere, agakomeza akayikama. Iyo atari nyirayo, ahita ayikubita inkoni akenda kuyica umugongo.

Abapasitoro benshi bameze nk’umushumba ukubita inka mu gihe imukandagiye, aho kuyigiza ku ruhande ngo abanze yiyomore. Yagize ati: “Abashumba baragira umukumbi w’Imana na bo harimo abameze batyo. Umukristo aravuga, umushumba agategura icyigisho cyo kumukubita. Aba yirengagije ko tugomba kuragira umukumbi tuwukunze.”


Bishop Dr James Mulisa ni we uyobora Revival Palace Community Church mu Rwanda

Bishop Dr James Mulisa yavuze ibi kuko usanga abayobozi bo mu itorero bafitanye ibibazo n’Abakristo bayoboye, babaziza ko wenda batabavuga neza, bahora babanenga ku byo badakora neza. Yabwiye abashumba ati: “Nta ho uzasanga abantu batavuga, badafite umunwa. Utakuvuze neza akuvuga nabi.” 

Iyo mpamvu rero ni yo yashingiyeho atanga umuti uzatuma nta mushumba uzongera kurakarira Umukristo ngo ni uko amuvuga nabi, kandi nta Mukristo uzongera kuvuga nabi umushumba nakurikiza inyigisho za Bishop James.

Bishop yabisobanuye agira ati: “Petero yasabye abayobozi kuragira umukumbi w’Imana badasa n’abashyizweho agahato. Impamvu yasabaga abashumba kuragira umukumbi badasa n’abahatwa, ni uko hari icyari gutuma babikora batyo.” 

Kuri iyi ngingo, umushumba ntakwiriye kurakara mu gihe Umukristo amuvuze nabi, ngo amuyobore yitsa umutima, asa n’ushyizweho agahato. Aba akwiriye kumenya ko nta muntu uvugwa neza na bose, kandi akamenya ko uwo akorera (Imana) aba abireba.

Ku Bakristo na bo, yabagarutseho avuga ko ari bo batuma ababayobora rimwe na rimwe babikora basa n’abashyizweho agahato agira ati: “Hari Abakristo bakuvuga nabi kandi ubasengera.” 

Yatanze urugero agira ati: “Abapasitoro igihumbi na Magana atanu bava mu byo barimo (mu bupasitoro) kubera ko bavuga imirimo Imana ikora, bagera mu rugo bakigunga kuko babura uwo baganira ku bintu bisanzwe. Aho kwakira telepfone zibashimira, bakira izibanenga, zibagaya.” Abakristo na bo bakwiriye kwirinda kuvuga nabi ababayobora, kuko ngo barara amajoro babasengera bo batabizi.

Icyakora, yibandaga cyane ku bayobozi bo mu itorero, ababwira ko badakwiriye na gato guhangana n’Abakristo babavuga nabi, kuko nk’uko Petero yabivuze, baba bagomba kubera abandi icyitegererezo, bavugwa nabi bagakomeza kuyoborana ituze n’urukundo, aho kubikora basa n’abashyizweho agahato. 

Yavuze ingaruka zibaho iyo bitagenze bityo agira ati: “Ibyo bigira ingaruka ku buzima bwabo (abayobozi bo mu itorero), bikagira n’ingaruka ku Bakristo badakomeye mu byo kwizera.”

Ibyihariye kuri Bella Kombo utaramiye bwa mbere mu Rwanda

"Alpha Omega" niyo ndirimbo ye ya mbere bigaragara ko yageze kuri Youtube mu myaka 7 ishize - imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 180. Icyakora amakuru avuga ko indirimbo yise "Ninogeshe" ari yo yamwinjije mu muziki. Mu 2022 ni bwo yakoze indirimbo yise "Nifinyange" yakunzwe cyane n'abarenga Miliyoni 4, kuva ubwo atangira kumenyekana.

Amateka avuguruye yayandikiwe n'indirimbo ye "Ameniona" yakoranye Zoravo uheruka mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka mu gitaramo cya Jado Sinza. Tariki 13 Kanama 2023 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze, igira igikundiro cyinshi dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3.4 kuri Youtube mu mezi 11 gusa imazeho.

Indirimbo "Ameniona" yabereye ubuki abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda barimo Aline Gahongayire udasiba kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Jado Sinza, Tonzi, Gaby Irene Kamanzi, Annette Murava n'abandi.

Tariki 14 Mata 2024 ni bwo Bella Kombo yafunguriwe amarembo mu muryango w'ubwamamare mu muziki wa Afrika ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise "Mungu Ni Mmoja" yaciye impaka mu muziki we.

"Mungu Ni Mmoja" ni indirimbo Bella Kombo yakoranye na Evelyn Wanjiru na Neema Gospel Choir. Mu mezi 3 gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa hafi Miliyoni 9, ibintu bigaragaza ko ishobora kuba indirimbo y'umwaka wa 2024 muri East Africa.


Bella Kombo yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Bella yakwetuye inkweto atambira Imana yisanzuye


Yishimiye cyane gutaramana n'abakristo bo mu Karere ka Bugesera


Bella Kombo yizihiye abitabiriye igiterane "ThanksGiving Conference" mu Bugesera

REBA INDIRIMBO "MUNGU NI MMOJA" IKOMEJE KWANDIKA AMATEKA MU KARERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND