RFL
Kigali

Stade Amahoro: Hateguwe igiterane 'Rwanda Shima Imana' mu kwishimira imyaka 30 y’amahoro n’iterambere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2024 14:29
1


Hateguwe igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda, akaba ari igiterane kizabera muri Stade Amahoro mu minsi micye iri imbere.



Kuri uyu wa 20 Kanama 2024, Ubuyobozi bwa PEACE PLAN bwatangarije Abanyarwanda bose ko Rwanda Shima Imana 2024, igiterane cyo gushimira Imana ku rwego rw’igihugu, kizabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024 saa munani (2:00 PM).

Rwanda Shima Imana 2024 ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.

Iki gikorwa ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.

PEACE PLAN RWANDA, Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo, itegura iki giterane yagaragaje ko yateguye iki giterane mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda, yakomeje ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana." 

Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".

Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa THE PEACE PLAN Rwanda na Rwanda Leaders Fellowship, Umuhuzabikorwa wayo akaba ari Amb. Dr. Charles Murigande. Si ubwa mbere iki giterane kigiye kuba kuko cyabaye kenshi mu myaka yashize. 


Igiterane Rwanda Shima Imana kigiye kubera muri stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paccy2 months ago
    Kwinjira bizatangira ryari se?





Inyarwanda BACKGROUND