RFL
Kigali

Mushiki wa Meddy yazirikanye umubyeyi wabo umaze imyaka 2 yitabye Imana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/08/2024 22:16
0


Ange Daniella mushiki wa Meddy, yafashe umwanya azirikana umubyeyi wabo umaze imyaka 2 yitabye Imana. Urupfu rw'uyu mubyeyi rwashenguye benshi biganjemo abafana ba Meddy.



Ku wa 14 Kanama 2024 ni bwo nyina wa Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari umaze iminsi arwariye muri Kenya, yaherekejwe ku wa 28 Kanama 2024, bivuze ko imyaka 2 ishize atabarutse.

Mushiki wa Meddy, Ange Daniella yazirikanye uyu mubyeyi. Mu butumwa yasangije abamukurikira yagize ati: ”Mama, uyu munsi imyaka 2 irashize uhereye igihe wagiye kubana n’Imana.”

Yongeraho ati: ”Ariko ibikutwibutsa biracyari byose. Ndagukunda cyane kandi ndagukumbuye Mama.”

Asoza agira ati: ”Kugeza twongeye guhura ku munsi wo kuzuka. Ndagukunda iteka nshuti yanjye magara.”

Ange Daniella ni we mwana muto mu muryango we akaba akurikira Meddy bakagira n’umuvandimwe mukuru witwa Chris.

Ababyeyi babo bose baratabarutse, ari bo Cyabukombe Alphonsine na Sindayihebura Alphonse.

Mu bihe bitandukanye Meddy yagiye agaragaza ko gukunda umuziki no gusenga yabikomoye ku mubyeyi we Cyabukombe Alphonsine.

Imyaka ibiri irashize Cyabukombe Alphonsine yitabye Imana azize uburwayiAnge Daniella ubwo yari kumwe n'abavandimwe be Meddy na Chris ku munsi wo guherekeza umubyeyi wabo [Mama]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND