RFL
Kigali

Kwirinda igitutu cy'abantu- Inama eshatu za Butera Knowless ku bahitamo abo bazarushinga- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2024 7:37
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko mu gihe uhitamo uwo mukwiye kubana nk'umugabo n'umugore, ukwiye kwirinda igitutu cy'abantu kuko cyatuma ufata icyemezo uhubutse, ukazicuza amazi yararenze inkombe.



Imyaka umunani irashize Knowless arushinze n'umugabo we Ishimwe Karake Clement. Ariko, avuga ko imyaka 13 ishize aziranyi na Clement, kuko harimo itanu yabanje y'imikoranire irimo n'igihe banyuzemo cyo gukundana no kwiyemeza kurushinga.

Yabwiye InyaRwanda, ko imyaka 8 ishize arushinze n'umutware we yabaye iy'ibyiza n'ibibi, ariko kandi ni urugendo rwarimo ibishoboka.

Ati "Ni urugendo ruba rurimo ibyiza n'ibindi bitandukanye. Ntabwo ibintu byose muhora muri abamalayika, ntabwo ibintu byose bihora ari byiza ariko ibyinshi ni ibyiza."

Knowless yavuze ko imyaka umunani ishize arushinze na Clement rwabaye urugendo "rwabayemo impinduka nziza z'ubuzima bwanjye kandi nziza." Yavuze kandi ko ari urugendo yagiriyemo amahirwe n'imigisha myinshi kandi 'nabonye impano zanjye zikomeye z'ubuzima kurusha izindi zose naba narigeze mbona arizo abakobwa bwanjye, ndanezerewe."

Uyu muhanzikazi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, yavuze ko abantu bose baba bafite uko babanye, banafite uko bashaka gutwara ibintu byabo.

Yavuze ko mu kujya guhitamo uwo muzarushinga, ukwiye kumenya impamvu y'urugendo mugiye gutangira, ndetse n'icyo mugamije. Ati "Urwo rugendo mugiyemo mpuruhereye he? Mutangiriye kuki? Intego ni iyihe?."

Knowless avuga ko buri wese witegura kubaka urugo na mugenzi we akwiye kujya mu rukundo ari impamvu yabyo, kandi akabyiyumvisha kandi buri wese azi neza ko uwo yahisemo ariwe wa nyawe.

Ati "Ese niwe? Cyangwa ni igitutu mwatewe n'abantu? Ni ikindi kintu kibirukansa. Kuko biba byiza iyo ubanye n'umuntu, ubizi ngo uyu niwe, wakoze amahitamo akwiye kandi meza, ubuzima bugenda neza." 

Butera Knowless yatangaje ko mu guhitamo uwo muzarushinga ukwiye kwirinda igitutu cy’abantu


Knowless yumvikanishije ko urugo ari ishuri, bityo buri wese akwiye guharanira kumva neza amahitamo yafashe mu buzima bwe


Butera yasobanuyeko imyaka umunani ishize arushinze na Clement yaranzwe n’ibyiza n’ibibi


Knowless avuga ko abantu bose baba bafite uko bashaka gutwara ubuzima, ariko icy’ingenzi ari uko buri umwe amenya ko uwo yahisemo ariwe yari akwiye koko

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI BUTERA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND