RFL
Kigali

Tito Hare yagaragaje ko bikojeje isoni gukoresha imbuga nkoranyambaga utesha agaciro ibihangano by’abandi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/08/2024 19:55
1


Tito Harerimana [Imfura] uri mu rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yakomoje ku ngingo ihora igarukwaho n’abahanzi bavuga ko hari abazikoresha bagamije gusenya ibyo baba bakoze biyushye akuya.



Mu bihe bitandukanye uzumva abahanzi bavuga ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bazifashisha batesha agaciro ibyo bakora.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Tito Hare uri mu rubyiruko rukurikirwa na benshi ku mbuga cyane cyane X yahoze ari Twitter, yagarutse ku bazikoresha mu buryo bugayitse.

Tito Hare yavuze uko yakira abazifashisha basenya abahanzi, ati: ”Mbifata nko kutamenya ubwenge kuko abantu b’abanyabwenge barashyigikirana kugira ngo bazamurane.”

Yagaragaje ko we yizerera mu kuba abantu bazamurwa n’abandi kandi iyo utagize uwo ufasha na we ntawagufasha. Ati: ”Ntabwo ushobora kugira ahantu ugera udafite umuntu wagusunitse.”

Yatanga urugero rw’uburyo abantu babereyeho kunganirana, ati: ”Niba wasohoye indirimbo uri umuhanzi, uzakenera umunyamakuru uyikina, uzakenera uyireba kuri YouTube aho wayishyize.”

Yagaragaje ko ushaka kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusenya abandi, aba areba hafi. Ati: ”Ni ukuvuga ngo uko byagenda kose turakeneranye, igihe cyose uzishimira kwangiza icyo mugenzi wawe yakoze, muri macye uba umusenyera utisize.”

Tito yongeraho ati: ”Byanga byakunda icyo ubibye ni cyo usarura, niba mbibye kwangiza izina ryawe n’ibihangano byawe, byanga byakunda nanjye ibyo nzabisarura.”

Yagaragaje ko ibikunze kuvugwaho n’abahanzi mu ngeri zitandukanye cyane bikumvikana mu mikarago y’indirimbo na we ajya abibona ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Asobanura iyi ngingo, yanatanga igisobanuro cy’ubuhanzi ati: ”Bibaho, jya mbibona ugasanga umuntu asohoye indirimbo abantu ngo si nziza kuko atakoze ibyo bashaka kumva. Ariko ntekereza ko ubuhanzi muri rusange ari ha handi umuntu akora ibimurimo, inganzo afite.”

Agaragaza ko nta na rimwe umuntu azakora icyo undi ashaka gusa, ahubwo igihari gikwiye ni ukubahana no kuba hajyaho uburyo bwo guhanana buboneye mbega butari ukwandagazanya.

Ati: ”Ubaha igihangano cy’umuntu kuko kiba cyamuhenze cyamuvunnye, hari uburyo bwiza wakosora umuntu ugamije kumuhugura no kumwungura ubumenyi, ariko utagamije kumusebya no gusebya ikintu cye.”

Tito Harerimana [Imfura] ari mu rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akaba ari n'umunyeshuri muri Kaminuza aho ari gukorera impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu ishami rya ‘Project Management’.Tito Hare asanga abashaka kwifashisha ububasha bafite ku mbuga nkoranyambaga batesha agaciro ibihangano by'abandi ari ugusenyera abandi nabo batiretse Yibukije ko kugira inama abandi ku byo bakoze bitanyura ku karubanda ahubwo ko hari inzira nziza irimo no kungura ubumenyi abantu bakwiriye kwifashisha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatsinzi tb live official 3 weeks ago
    Uyumusore sinamukurikiraga kumbuga ziwe ariko mazekumva ubuhanga ninama nziza agira abahanzi bagenzi bnjye nsanze arumuhanga cyanee kandi ibyo yavuze nibyo % ububutumwa yatanze nabasabako mwabwohereza agatsiko komuri 55am kwa coch Gael nagatsiko kiwe ibyo barimo tudaciye kuruhande barikwigisha ababigiraho kuko bafite amazina akomeye mwiyi shobis nyarwanda none rero mureke dushyire hamwe nibwo numuziki wacu uzacuruza ese byaba bimaze iki wishimiye kurya wenyine nuwaguha iyisi ko wakwifuza nijuru mwabantumwe ibyisi ntibikqbateranye nabantu kuko nayomafranga ya youtu.be ntabwo ava mumigqbane yababyeyi babo bareke inda ndende nubundi nejo bwacya ukabisiga 🤣🤣🤣🤣





Inyarwanda BACKGROUND