Ngabo wa Mugabo weretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo "Tuyobowe n'Intare" yakoze mu kwamamaza Perezida Kagame wari Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024, yongeye gukora mu nganzo.
Ngaboyimanzi Alexis uzwi nka Ngabo wa Mugabo, akaba amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ni Umukiza" yakoranye na Injili Bora asanzwe aririmbamo. Yavuze ko gukora iyi ndirimbo yabitewe n'uko Yesu "adukunda kandi ari inshuti yacu".
Ngabo wa Mugabo yabwiye inyaRwanda ko Yesu atakwemera ko "tuzimira nubwo twaca mu bikomeye ntiyakwemera ko duheranwa na byo". Yunzemo ati "Kuko ni inshuti yacu magara kandi ni umubyeyi. Muri make ni uguhumuriza abantu mbibutsa ko Yesu adukunda. Nyuma y'iyingiyi twitege indi ndirimbo nshya".
Uyu muhanzi utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali y'abana i Gisenyi ariko ubu aririmba muri Injiri Bora choir EPR Karugira. Yavuze ko indirimbo ye "Tuyobowe n'Intare" yahimbiye Perezida Kagame kuko "Ni we mbona ubereye u Rwanda yadukuye ahabi kandi aracyakora ibyiza byinshi".
Ngabo wa Mugabo ni rwiyemezamirimo ucuruza telefone mu mujyi wa Kigali. Yize "History, Economic and Literature". Avuga ko arota kuba umuntu ukomeye kandi ukomeza n'abandi. Ati "Nifuza kugera ku iterambere. Ngahesha ishema igihugu cyanjye". Aherutse guhuza imbaraga na Caro na Kami basubiramo indirimbo "Appreciate" ya Andy Bumuntu.
REBA INDIRIMBO NSHYA "NI UMUKIZA" YA NGABO WA MUGABO FT INJILI BORA
REBA INDIRIMBO "TUYOBOWE N'INTARE" YA NGABO WA MUGABO
Ngabo wa Mugabo ni umuhanzi utanga icyizere mu muziki wa Gospel
TANGA IGITECYEREZO