Kigali

Aaron Wan-Bissaka yamaze gusinyira West Ham United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/08/2024 14:49
0


Myugariro ukomoka mu Bwongereza wakiniraga Manchester United, Aaron Wan-Bissaka, yamaze gusinya imyaka irindwi muri West Ham United.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Manchester United yamaze gutandukana na myugariro Aaron Wan-Bissaka, akaba yerekeje muri West Ham United kuri Miliyoni 15£.

Mu 2019, nibwo Manchester United yaguze myugariro Aaron Wan-Bissaka, imukuye muri Crystal Palace kuri Miliyoni 50£.

Kuva yagera muri Manchester United, Aaron Wan-Bissaka, yayivuyemo ayitsindite ibitego bibiri  mu mikino 190 yayikiniye.

Myugariro Aaron Wan-Bissaka wasinye imyaka irindwi muri West Ham United, agiye kujya afatanya n'abarimo Jean-Clair Todibo, Crysencio Summerville, Luis Guilherme, Niclas Fullkrug, Wes Foderingham, Max Kilman na Guido Rodriguez, mu bwugarizi.

Mu magambo yatangaje, myugariro Aaron Wan-Bissaka yavuze ko nta kibazo kibirimo kujya muri West Ham United avuye muri Manchester United.

Aaron Wan-Bissaka yagize ati " Nta kimwaro gihari kujya muri West Ham United. Nibyo natunguwe ndetse nishyimye kwisanga hano.

Ndumva mfite amatsiko yo gukinira West Ham United mu kibuga, ndetse no gukinana na bagenzi bange.

West Ham United ni ikipe ikorera hamwe. Buri gihe ikinana ishyaka, ishaka gutsinda, ikindi kandi ifite abakinnyi beza cyane''.

Aaron Wan-Bissaka, yasinye muri Manchester United muri 2019, ubwo yari aguzwe na Ole Gunnar Solskjaer.

Yahisemo kuva muri Manchester United, nyuma y'uko iyi kipe iri kwitegura gusinyisha ba myugariro babiri ba Bayern Munich aribo Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt, bamaze gukora ikizamini cy'ubuzima.


Aaron Wan-Bissaka, yamaze gutandukana na Manchester United yagezemo mu 2019 


Aaron Wan-Bissaka, yerekeje muri West Ham United 


Manchester United iri kwitegura gusinyisha Noussair Mazraoui na Matthijs de Ligt 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND