Kigali

Bad Rama mu gufasha urubyiruko kubona akazi nyuma y'umujinya yatewe n'abannyega umusanzu we mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2024 12:04
0


Umushoramari washinze inzu ifasha abahanzi mu bya Muzika ya The Mane, Bad Rama yatangaje umuyoboro uzafasha urubyiruko kubona akazi, akaba abikoze mu guhangana n'abantu bamaze iminsi baninura ibyo yakoze mu muziki.



Bamwe mu bavuga ko ari abasesenguzi ku muyoboro wa YouTube, bamaze iminsi bakora ibiganiro bagaragaza ko Bad Rama ntacyo yakoze mu muziki, ndetse bagatizwa umurindi na bamwe mu bafite Shene zikomeye mu Rwanda.

Bad Rama ubarizwa muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika muri iki gihe, aherutse kubwira InyaRwanda ko adateze kwicara abona abantu basebya izina rye.

Aravuga ibi mu gihe bamwe mu byamamare bahura n'ikibazo cy'abantu babavuga nabi umunsi ku munsi kenshi bitewe n'amaramuko baba bashaka. Hari abahisemo guhaguruka bagasubizanya nabo, abandi bahisemo kuryamaho.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bad Rama yavuze ko yatangiye uyu muyoboro wa Televiziyo yo kuri YouTube kubera 'kwanga agasuzuguro k'ingirwa bagabo zamunzwe n'amatiku, ubugome, gusenya 'Business' z'abantu no kwangiza amazina batagizemo uruhare'.

Yavuze ko abamuvuga nabi birengagiza ko ari umwe mu batanze umurongo w'uburyo ibintu bikwiye gukorwa. Ati "Si uko byatunaniye kubikora kandi tudasabye akazi ahubwo dushinzwe gutanga akazi ku babishoboye, atari mwe mugambiriye gusenya'.

Yavuze ko Bad Rama TV yashinze ije 'gutanga akazi ku babishoboye, urubyiruko rwiyumvamo gukora itangazamakuru.' Yavuze ko binyuze muri Bad Rama TV azafasha urubyiruko n'abandi gushinga ibitangazamakuru byabo 'cyane cyane ibikorera kuri YouTube'.

Yavuze ko yahawe amakuru y'uko bamwe mu bafite Shene zikomeye mu Rwanda, bambura abakozi babo. Yahaye gasopo umunyamakuru ufite izina ritangizwa n'inyuguti ya 'M'. Avuga ko we amaze imyaka 20 adasaba akazi, kandi ibyo akora biramutunze. Ni mu gihe uriya munyamakuru ahora asaba akazi kuri Televiziyo Isibo.

Yabwiye uriya munyamakuru kutigereranya nawe. Ati "Banza wikure mu mubare w'abasaba akazi , uzabaze kuva Kigali kugera muri Amerika hose ndikorera nkanahemba abakozi mu gihe wowe ugisaba akazi.".

Bad Rama atangiye uyu muyoboro wa YouTube mu gihe aherutse gushyira ku isoko Filime ye nshya yise 'Dayana'. Amakuru avuga ko yamaze kubona abanyamakuru 10 bazakora ku muyoboro wa Televiziyo wa Shene ye ya YouTube.


Bad Rama yatangaje ko yashinze "Bad Rama TV" kugira ngo ahangane na buri wese uninura ibikorwa bye


Bad Rama yavuze ku munyamakuru umaze iminsi atiza umurindi abavuga ko ntacyo yamariye umuziki


Bad Rama yavuze ko uriya muyoboro wa YouTube yatangije uzafasha urubyiruko kubona akazi kandi, azafasha n'abandi gushinga ibitangazamakuru bikorera kuri Internet


Bad Rama yahaye gasopo abannyega umusanzu we mu muziki nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND