Rema Namakula agiye gutaramira i Musanze ku wa 16 Kanama 2024 mu gitaramo azahuriramo n’abagabo bafite izina rigari mu myidagaduro nyarwanda barimo The Ben bafitanye indirimbo.
Mu mezi make ashize inkuru yatashye i Rwanda ko Rema Namakula agiye gususurutsa abanyabirori i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igitaramo gitegerejwe cyane n'abakunzi ba muzika.
Rema Namakula yabonye izuba ku wa 24 Mata 1991, avukira mu bitaro bya Lubaga kuri Hamida Nabbosa na Mukiibi Ssemakula (abebyeyi be bose
bitabye Imana).
Yize amashuri abanza muri Kitante, akomereza ayisumbuye
muri Saint Balikudembe, Kaminuza ayisoreza mu yitwa Kyambogo.
Uko
Rema Namakula yinjiye mu muziki afasha abandi
Yatangiye kuririmba ubwo yari mu biruhuko by’umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, atangira asubiramo indirimbo z’abandi.
Bidatinze yatangiye gufasha umuhanzikazi Halima
Namakula ku rubyiniro, aza gukomeza aririmbira abandi nka Bebe Cool.
Mu 2013 ni bwo yatunguye Bebe Cool warimo
areba televiziyo, amubona atangaza ko agiye gushyira hanze umuzingo we
wa mbere.
Ibi byababaje Bebe Cool wamukoreshaga nk’umuririmbyi, bituma ahita amwirukana. Muri uwo mwaka Rema Namakula yashyize hanze indirimbo ‘Oli
Wange’ yanditswe na Nince Henry. Ni indirimbo yamamaye cyane.
Ari
mu bahanzi bitabiriye Coke Studio Africa
Muri uwo mwaka kandi aba bahanzi bagize amahirwe yo
guhurira muri Coke Studio Africa n’abarimo 2 Baba wo muri Nigeria na Trey Songz, icyamamare mu muziki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubuzima
bw’urukundo bwa Rema Namakula
Uyu muhanzikazi yatangiye gukundana na Eddy Kenzo, ku wa 26 Ukuboza 2014 yibaruka imfura yabo bise Aamaal Musuuza. Umubano wabo waje kuzamo agatotsi baratandukana.
Ku wa 07 Ugushyingo 2019, Rema Namakula yerekanye umukunzi we mushya, Dr Hamza Ssebuza, aho byari ibyishimo byinshi, maze ku wa 07 Ugushyingo 2021 bibaruka umwana w’umukobwa bise Aaliyah Ssebunya.
Afitanye
amateka yihariye na The Ben
Mu bihe bitandukanye uyu mugore yakoranye indirimbo
n’abahanzi batandukanye ariko iyo yahuriyemo na The Ben ku wa 30 Ukuboza 2020
yitwa "This Is Love" yabaye ikimenyabose mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri Gashyantare 2024, ubwo Rema Namakula aheruka gukora
igitaramo, The Ben yaratunguranye bafatanye kuririmba iyi ndirimbo.
Ibihembo
akomeje kubyegukana ku bwinshi
Uyu mugore amaze kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa atandukanye. Muri HiPipo Awards 2013, yegukanye ibyiciro bine, Best Charts, Best Breakthrough
na Best Female Artist na Best R&B Song ‘Oli Wange’.
Ibirori
ategerejwemo
Nk'uko twabigarutseho haruguru ku wa 16 Kanama 2024 ni bwo
Rema Namakula azataramira i Musanze afatanije na The Ben, DJ Marnaud
hamwe na Luckman Nzeyimana.
TANGA IGITECYEREZO