RFL
Kigali

Ni Umunsi Mpuzamahanga w'abakoresha imoso! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/08/2024 10:05
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 13 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri na gatandatu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’icyenda ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Cassien d’Imola na Radegonde.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1792: Umwami w’u Bufaransa Louis XVI yatawe muri yombi bitegetswe n’urukiko rw’igihugu, kuva ubwo yitwa umwanzi w’igihugu.

1918: Opha Mae Johnson yabaye umugore wa mbere wagiye mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu mazi.

1954: Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Pakistan Radio y’iki gihugu yatambukije indirimbo yubahiriza igihugu cyayo yitwa Qaumī Tarāna.

1960: Central African Republic yatangaje ubwigenge bwayo.

1961: U Budage bw’Iburasirazuba buzwi nka German Democratic Republic bwafunze imipaka n’u Budage bw’Iburengerazuba n’Umujyi wa Berlin mu rwego rwo guhagarika abaturage bakivagamo.

1969: Abastronauts bajyanye n’icyogajuru Apollo 11 bakiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Richard Nixon i Los Angeles wanahise abagenera imidali y’ishimwe.

1976: Hatangiye kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'abakoresha imoso.

2004: Impunzi zo muri Congo Kinshasa zigera ku ijana na mirongo itanu n’esheshatu zari zarahungiye mu Burundi ziciwe mu Nkambi ya Gatumba.

2008: Michael Phelps yesheje agahigo mu mateka y’imikino ngororamubiri mpuzamahanga yo kwegukana imidali ya zahabu. Muri iyi mikino yabereye mu Bushinwa mu Mujyi wa Beijing, uyu mikinnyi yegukanye imidali igera ku munani yiyongera ku yo yakuye Athens mu Bugereki.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1911: William Bernbach wamamaye mu bijyanye no kwamamaza dore ko ari na we washinze kompanyi ikomeye ikora ibijyanye no kwamamaza izwi ku izina rya Dyle, Dane, Bernbach DDB Worldwide Communications Group Inc.

1984: James Morrison, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: David Lange, wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.

2008: Sandra Elaine "Sandy" Allen wabaye umugore muremure cyane ku Isi nk’uko Guinness World Records ibigaragaza. Uyu mugore yari afite metero ebyiri na santimetero mirongo itatu n’ebyiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND