Umunyarwenya ubihuza n’itangazamakuru, Rusine Patrick yamaze gutera intambwe iganisha ku kubana na Iryn Uwase Nizra yamaze kwambika impeta y'urukundo.
Muri Gashyantare 2024 ni bwo Rusine Patrick yerekanye bwa mbere umukunzi we, Iryn Uwase Nizra. Ku munsi w’abakundana, tariki 14 Gashyantare 2024, yongeye gushimangira ko ari mu munyenga w’urukundo amubwira amagambo asize umunyu.
Rusine yagize ati: ”By’umwihariko
uyu munsi, ndizera ko wumva urukundo ngukunda, n’uburyo ndi umunyamahirwe
kukugira mu buzima bwanjye. Umunsi mwiza w’abakundanye.”
Kuri uyu wa 12 Kanama 2024 Rusine Patrick yashyize hanze
amafoto agaragaza ko yamaze kwambika impeta umukunzi we.
Ni amafoto aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: ”Uyu munsi
usobanuye itangiriro rishya riganisha ku kubana iteka.”
Yongeraho ati: ”Hamwe no gutera kose k'umutima wanjye, naguhisemo.
Ibi bisobanuye guseka, urukundo hamwe n’iterembere ryacu twembi ubuzima bwacu
bwose.”
Akomeza agira ati: ”Ndumva kwihangana bingora ngo tubane
ngukunde bizira iherezo iteka kandi n’igihe cyose.”
Rusine Patrick ari mu bahanga mu gutera urwenya
ndetse muri iki gihe ari mu bihe byiza aho usanga yitabazwa mu birori n’ibitaramo
bitandukanye by’urwenya.
Uyu musore uheruka guhamiriza
inyaRwanda ko nta kintu cyiza kibaho nko kuba mu rukundo, byitezwe ko mu bihe bya vuba azakora ubukwe n'umukobwa yihebeye Iryn Uwase Nizra.
Rusine Patrick yateye intambwe iganisha ku kurushinga
TANGA IGITECYEREZO