Kigali

Ethiopian Airlines mu nzira zo guca agahigo muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/08/2024 15:02
0


Sosiyete ya Ethiopia itwara abantu n’ibintu mu kirere, Ethiopian Airlines, yatangaje ko iteganya kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizaba ari kinini cyane gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi barenga Miliyoni 100 ku mwaka.



Nk'uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Ethiopean Airlines, Mesfin Tasew, ngo iki kibuga cy’indege kizubakwa ku buso bwa kilometero kare 35 mu mujyi wa Bishoftu uri mu bilometero hafi 42 uvuye mu murwa mukuru, Addis Abeba. Yongeyeho ko ubwo kizaba cyuzuye mu 2029, kizaba gifite ubushobozi bwo kugwaho indege 270.

Yagize ati “Iki kibuga cy’indege kizaba gifite imihanda ine y’indege kizaba ari cyo kinini cyane muri Afurika ubwo kizaba cyuzuye mu 2029. Ni umushinga w’imyaka itanu, uzaba ufite ibyiciro bibiri kandi ubwo icya mbere cy’imihanda ibiri kizaba cyuzuye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 60 mu mwaka.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatwara miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika, gusa ngo yose ni inguzanyo izaturuka mu bigo byemeye gushoramo imari.

Ethiopian Airlines isanzwe yifashisha cyane ikibuga cy’indege cya Bole giherereye muri Addis Abeba. Biteganyijwe ko na cyo kizavugururwa, kikajya cyakira abagenzi miliyoni 25 ku mwaka.

Kugeza ubu ku isi yose, ikibuga mpuzamahanga cya King Fahd giherereye i Dammam muri Saudi Arabia nicyo kinini cyane ku Isi, kikaba gifite uburebure bwa kilometero kare 776.

Sosiyete ya Ethiopean Airlines igiye kubaka ikibuga cy'indege kinini cyane muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND