RFL
Kigali

Umutare Gaby na Manzi Dbest batumiwe muri Australia mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2024 15:39
0


Umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zubakiye ku rukundo, Umutare Gaby ndetse na Manzi Dbest wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Your side’ bategerejwe mu Mujyi wa Brisbane mu gihugu cya Australia mu gitaramo kigamije kwizihiza intsinzi.



Iki gitaramo cyiswe “East African Party” kigiye kuba ku nshuro, aho gihurijemo abahanzi b’abanyarwanda basanzwe bakorera umuziki muri Australia.

Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Kanama 2024, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa saba z’ijoro. Cyahujwe no kwizihiza no kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ariko kandi abazakitabira bazagira n’umwanya wo kwizihiza Umuganura ndetse no kwibohora. Abategura iki gitaramo bagaragaje ko kizarangwa kandi n’umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Amapiano, Drill, Dancehall, RnB, Afrogako n’izindi zinyuranye.

Kandi kizaririmbamo abahanzi nka Umutare Gaby, Manzi DBest, Joy Key ndetse na Aidan T-Kay. Kizabera muri Queenslanda muri Brisbane, umujyi utuwe n’abanyarwanda benshi ndetse n’abandi bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Manzi DBest yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo bagamije kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame. Ati “Tugiye gukora igitaramo kizahuza abanyarwanda n’abandi batuye muri iki gihugu, hagamijwe kwizihiza intsinzi y’Umukuru w’Igihugu, twe nk’abanyarwanda batuye muri iki gihugu, tumufata nka Perezida wa Afurika, kubera ko ibikorwa bye birigaragaza.”

“Ni muri urwo rwego rero twateguye iki gitaramo tukabihuza n’igitaramo gisanzwe kibera hano kizwi nka ‘East Party Festival’, kandi tuzanihiza Umunsi w’Umuganura, n’Umunsi w’Intwali. Ni igitaramo kimwe, rero nzaririmbamo, ndi kumwe na Umutare Gaby n’abandi.”

Manzi DBest yagiye agira amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye byatumye ahurira ku rubyiniro n’abarimo Harmonize, Koffi Olomide, Jose Chameleone n’abandi.  

Yavuze ko kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Umutare Gaby ni ‘ibintu by’agaciro kanini cyane kuri njye, kuko mufata nka Mukuru wanjye’. Akomeza ati “Yagiye amfasha cyane mu bikorwa byanjye by’umuziki, yagiye angira inama cyane buri munsi, rero kuri iyi nshuro tugiye guhuza imbaraga muri ‘East African Party’.

Manzi yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ko abanyarwanda batuye muri Australia bashyize hamwe, kandi bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere. Ati “Intego yacu ni ukugaragaza umuco nyarwanda, no kugirango ibindi bihugu bimenye ibyo dukora, bibakangarurira kumva ko basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni amadorali 50 mu myanya isanzwe n’amadorali 70 mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Manzi Dbest yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo 'So Funny' yabanjirijwe n'indirimbo z'irimo 'Ndimoneza' yakoranye n'abarimo Jowest, Khalfan, Papa Cyangwe, The Nature na Manick Yani.  Anafite indirimbo zirimo 'Your Side' yakoranye na Afrique, 'Mitungi', 'Party' n'izindi.

Ni mu gihe Umutare Gaby aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo 'Juru', 'Umuntu, 'Urangora', 'Ntawundi', 'Ntunkangure', 'Messa kamwe' n'izindi zinyuranye.

Manzi DBest agiye kuririmba muri iki gitaramo, nyuma y’uko ku wa 19 Nyakanga 2024 yakoze igitaramo cye bwite yahurijemo abahanzi banyuranye, cyabereye muri Canbera, umujyi Mukuru wa Australia. Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi bashya bo muri kiriya gihugu n’abandi.

 

Umutare Gaby agiye gutaramira muri Australia mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Perezida Paul Kagame


Manzi Dbest yavuze ko bateguye iki gitaramo bagamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri kiriya gihugu kwizihiza Umuganura ndetse no Kwibohora


Iki gitaramo kizaba ku wa 31 Kanama 2024, kandi kizaririmbamo abahanzi basanzwe batuye muri kiriya gihugu 


Manzi amaze gutaramana n'abahanzi bakomeye barimo nka Chameleone, Harmonize n'abandi 


Manzi yavuze ko mbere y'iki gitaramo azashyira hanze indirimbo y'urukundo

 

Muri Nzeri 2023, Umutare Gaby yagiriye uruzinduko mu Rwanda 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FUNNY’ YA MANZI DBEST

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘JURU’ Y’UMUHANZI UMUTARE GABY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND