RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yavuze ko aramutse avugishije ukuri ku biri muri Rayon Sports abafana bayo bayanga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/09/2024 18:33
3


Umukinnyi w'Umunyarwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko aramutse avugishije ukuri ku bibazo biri muri Rayon Sports, abafana bayo bayanga ntibazasubire muri Stade.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Nzeri 2024 ubwo yari mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM. Yavuze ko yahisemo gusesa amasezerano na Rayon Sports nyuma y'amezi abiri yari ayimazemo bitewe nuko ari ikipe yubaha kandi akaba yarabonaga imbere bizaba bibi kurushaho.

Ati: "Rayon Sports ni ikipe nubaha ngira ngo niyo mpamvu umubano wanjye nayo utarambye kuko ibyo nabonye nabonaga imbere bizaba bibi kurushaho mfata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare ariko mu mahoro.

Ntabwo wenda nabona uko mbisobanura cyane, Rayon Sports nayikiniye mvuye muri Etincelles FC nagiriyemo n'ibihe byiza. Ibyo bintu byose rero nabitekerejeho nsanga ibyo mbona, byatuma cya cyubahiro se cyangwa rwa rukundo nari mbafitiye hari igihe byazavaho biba ngombwa ko tudakomezanya".

Yakomeje avuga ko ari we wisabiye Rayon Sports ko basesa amasezerano ndetse ko ajya kuyijyamo ariyo yabimusabye, maze ikamusaba ko ibyo bumvikanye yazabihabwa nyuma ariko nyuma ikaza kubica ku ruhande. Ati: "Hagati yanjye na Rayon Sports urebye ni njye wabasabye gusesa amasezerano bitewe nuko nabonye ko badafata ibintu bya kinyamwuga. 

Njyewe kujya muri Rayon Sports nibo babinsabye ariko bansaba ko ibyo twumvakanye nazihangana bakazabimpa mu minsi iri kuza, ariko nkanjye nk'umukinnyi umupira niwo untunze. Umupira ni ubuzima bwanjye ibyo twumvikanye nabonye babica ku ruhande biba ngombwa ko nanjye mfata ikindi cyemezo kuko aho kugira ngo ejo nzagirane ikibazo n'umuntu nubahaga ndavuga nti reka turekane hakiri kare".

Haruna Niyonzima yavuze ko baje kumwereka ko batamushaka bitewe nuko batamwegereye ngo bamuganirize nyuma yo kutamuha ibyo bumvikanye. Ati: "Ikindi cyambabaje ntabwo habayeho kunyereka ko nubwo nje muri Rayon Sports batanshaka;

Kuko iyo abantu muri kumwe, umuntu agira n'ikibazo njyewe ndi umubyeyi ndubatse no mu rugo nshobora kugira ikibazo nkicara n'umugore ukamubwira uburyo ibintu bimeze ubuzima bugakomeza ariko abantu baracecetse".

Uyu mukinnyi yashyize umucyo ku byavugwaga ko Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick ari we wamuzanye, avuga ko atariwe ahubwo ari Perezida.

Ati: "Umunyamabanga wa Rayon Sports baramubeshyera kuko njyewe umuntu wa mbere navuganye nawe yari Perezida wa Rayon Sports. Njya gusinya amasezerano Perezida wa Rayon Sports aha uburenganzira Umunyamabanga azana impapuro turasinya ibyo ni ibintu bisanzwe".

Yavuze ko amakuru yo kuba atarashatwe n'ushinzwe umutungo muri Rayon Sports akaba ari nayo mpamvu atahabwaga amafaranga yemerewe, yayumvise. Ati: "Nanjye ayo makuru narayumvise ko kuba ntahembwa ari Adrien utanshaka ni nabyo byatumye nibaza ese Rayon Sports turi umuryango;

Niba namaze kuyisinyamo nabaye umunyamuryango wayo? Niba hari unshaka n'utanshaka ese abo bantu nzababamo gute? Niyo mpamvu nafashe icyemezo ndavuga nti reka nigendere hakiri kare".

Haruna Niyonzima yavuze ku kuntu yahawe na sheki itazigamiye Ati: "Ibyo bintu byose byo guhabwa sheki itazigamiye byarabaye, iyo sheki bari bampaye yari iy'umushahara ariko barabinsobanuriye ndabyumva bambwira ko sheki bari bampaye bari bibeshye ko bagomba kumpa indi y'indi banki ibyo ndabyumva".

Uyu mukinnyi abajijwe ikizonze Rayon Sports muri iyi minsi hagati y'ikibazo cy'amikoro n'imiyoberere, yavuze ko aramutse avugishije ukuri abantu bakwanga ikipe yabo ndetse ntibazanasubire kuri Stade.

Ati: "Mvugishe ukuri abantu bakwanga ikipe yabo ariko icyo navuga ni uko abantu nibatisubiraho erega buriya umupira w'iki gihe ushobora kuba udafite amafaranga ariko ufite uburyo uyashakamo ariko ibintu bikagenda neza. 

Ariko nicaye nkavuga utuntu duto nabonye utubazo tumwe nabonye kandi tw'ingenzi dutuma ikipe ikomera, abantu ntibazasubira kuri Stade".

Ku wa Gatandatu w'Icyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Haruna Niyonzima yasheshe amasezerano yari afitanye Rayon Sports nyuma y'iminsi 52 ayisubiyemo bitewe nuko hari ibitubahirijwe mu masezerano yari yaragiranye nayo. Bwari ubwa kabiri ayigiyemo nyuma yuko yari yarayikiniye muri 2006.


Haruna Niyonzima yavuze ko aramutse avugishije ukuri ku bibazo biri muri Rayon Sports abafana bayo bayanga ntibazasubire muri Stade






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzayisenga theophile1 week ago
    None bokubahiriza amasezerano agakomeza muriyo kipe murakoze
  • Banyita murera 6 days ago
    RYAGUSHAKIRA AHANDI IBIBAZO NAHO BITABA.
  • Fabian marchal6 days ago
    Harouna we igendere wazicwa ninzara muri rayon





Inyarwanda BACKGROUND