Chiffa Marty waherukaga kugaragaza ibyishimo yatewe no kwambikwa impeta, yashyize yerekana uyu musore wamutwaye umutima.
Ku wa 17 Kanama 2022 ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana muri
icyo gihe cyo kumusezeraho no kumuherecyeza, ni bwo hamenyekanye ko Chiffa Marty bakundanaga.
Bijya kumenyekana Uncle Austin yagize ati” Twahumurije
abantu bose usibye umuntu umwe, umukunzi wa YB. Chiffa nibagiwe kuvuga izina ryawe
mu ijoro ryakeye, ariko YB yagukundaga niyo mpamvu yatubwiye ibyawe.Birakugoye
ndabizi neza Imana igukomeze.”
Aha hari mu bihe byo guherekeza Yvan Buravan, bidatinze
uyu mukobwa yagiye akomeza gusangiza byinshi abamukurikira bakomeza kwiyongera umunsi
ku wundi byinshi.
Hari aho yumvikanye agira ati”Ububabare bwo kukubura ni
ntagereranywa. Ndabizi ko icyamamare rurangiranwa mu bicu urabagirana. N’ubu
bisa nk’aho bitabaye. Nkukumbura buri munsi Van, kandi ngusezeranije
kuzagukunda iteka.”
Uko iminsi yagendaga
yicuma ububare bwagiye bworoha uyu mukobwa muri Mata 2024 yambikwa impeta, abisangiza
abamukurikira yagize ati” Urakoze
Mana ku bw’umugabo mfite mu buzima bwanjye, kuboneka kwe, inkunga ye n’urukundo
rwose anzanira buri munsi, nshimishijwe no kumubona iruhande rwanjye.”
Mbere y'uko atangaza umukunzi we, Chiffa Marty yari yarabwiye abamukurikira ko azongera agakunda ariko yizera ko uwo bazahura bagahuza azaba ari Yvan Buravan umwohereje.
TANGA IGITECYEREZO