Tariki 8 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’ine mu minsi igize uyu mwaka.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1605: Hashinzwe
Umujyi wa Oulu, uherereye muri Finland, ushinzwe n’uwitwa Charles IX of Sweden.
1908: Wilbur
Wright, Umuvandimwe wa Orville yakoze urugendo rwe rwa mbere mu ndege,
yagurukiye ahitwa Le Mans mu Bufaransa, uru ni rwo rugendo rwakozwe ku
mugaragaro n’abavandimwe babiri bazwi cyane nka Wright brothers.
1945: Mu
Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) yatangaje
ko igiye kugaba intambara ku Buyapani, URSS ihita itangira amayeri ya
gisirikare yo kwigarurira u Buyapani yise Manchurian Strategic Offensive
Operation.
1949: Bhutan
yatangiye kwigenga.
1960: Intara
ya Kasai y’Amajyepfo yiyomoye kuri Congo Kinshasa biturutse ku mvururu
zishingiye kuri politiki, iyi ntara isa n’iyiganye iya Katanga na yo yari yari
yarayobotse inzira yo kwigenga.
1967: Hashinzwe
ishyirahamwe rihuza ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo ASEAN (Association of
Southeast Asian Nations) rishingwa n’ibihugu bya Indonesia, Malaysia,
Philippines, Singapore na Thailand.
1968: Jurō
Wada ku nshuro ya mbere yashoboye kwimura umutima w’umuntu ibasha kuwutera mu
wundi.
1990: Iraq
yigaruriye Kuwait ndetse iyiyomekaho, ibi byaje kuba imbarutso y’intambara yo
mu kigobe.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1875: Artur
da Silva Bernardes, wabaye Perezida wa Brazil.
1879: Bob
Smith, Umunyamerika washinze Alcoholics Anonymous, Sosiyete igamije guteza
imbere inganda z’abakora ibinyobwa bisindisha.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1995: John
Adams, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika.
2005: John
H. Johnson, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika.
TANGA IGITECYEREZO