Myugariro w’ibumoso,Iracyadukunda Eric yasinyiye ikipe ya Bugesera FC, avuga ko na Kiyovu Sports yamwengereye ngo abe yakomezanya nayo gusa ikaba hari amafaranga ikimufitiye ahitamo kubireka.
Uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe ari umukinnyi w’iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera FC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024. Mu kiganiro na InyaRwanda ,Iracyadukunda yavuze ko yari yararangije amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ikaba yari yanamwegereye ngo ayongere ariko akabyanga bitewe nuko hari amafaranga yari ibabereyemo ndetse n’umutoza akaba yarazanye undi mukinnyi bakina ku mwanya umwe.
Ati“ Kiyovu Sports yaranyegereye gusa urumva hari amafaranga baturimo haza kuzamo n’ibibazo urumva yanyegereye mbere ,hajemo ibibazo umutoza ambwira ko afite undi mukinnyi dukina ku mwanya umwe yakuye i Burundi rero mpitamo kumuha umwanya ndigendera”.
Uyu mukinnyi kandi yavuze ko intego ajyanye muri Bugesera FC ari ugushyiramo imbaraga akaba yayifasha kwitwara neza. Ikipe ya Bugesera FC ikomeje kwiyubaka kugira ngo irebe ko yazitwara neza mu mwaka w’imikino utaha kuko usibye uyu mukinnyi yasinyishije , mu minsi ishize yasinyishize abarimo, Bizimana Yannick, Ciza Jean Paul,Ndayogeje Gerard,Mucyo Didier Junior ndetse na Arakaza Mac Arthur.
Iracyadukunda Eric werekeje muri Bugesera FC
Uyu myugariro wakinaga muri Kiyovu Sports yerekeje muri Bugesera FC ku masezerano y'umwaka 1
TANGA IGITECYEREZO