RFL
Kigali

Israel Mbonyi yakiranwe urugwiro muri Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/08/2024 15:40
0


Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo azakorera i Nairobi, yamaze kugera muri uyu mujyi yakirwa n’abantu benshi.



Ku wa 10 Kanama 2024 ni bwo Israel Mbonyi azataramira kuri Ulinzi Sports Complex mu gitaramo cyitezweho kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu.

Yageze muri Kenya kuri uyu wa 06 Kanama 2024, nyuma yuko kuwa 03 Kanama atabashije kugera muri iki gihugu mu gusogongera abakunzi e ku gitaramo cye.

Israel Mbonyi ageze muri iki gihugu nyuma yuko abanya-Kenya bamugaragrije kenshi ko bakunda ibihangano bye bamwe bakanitabira ibitaramo bye i Kigali.

Indirimbo ye "Nina Sri" n’izindi amaze iminsi akora mu giswahili, zarushijeho kongera igikundiro cye muri iki gihugu.Igitaramo cya Israel Mbonyi muri Kenya kimaze iminsi cyamamazwa mu binyamakuru by'AkarereIsrael yakiriwe n'abantu benshi biganjemo abanyamakuru bamusanganiye ku kibuga cy'indege 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND