RFL
Kigali

Gorilla FC yasinyishije Rutanga Eric

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/08/2024 14:46
0


Myugariro unyuma ku ruhande rw’ibumoso, Eric Rutanga wakinaga mu ikipe ya Police FC yerekeje muri Gorilla FC.



Iyi kipe niyo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.Rutanga Eric yashyize umukono ku masezerano y'umwaka 1 ari umukinnyi wa Gorilla FC.

Uyu mukinnyi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw'ibumoso yerekeje muri iyi kipe nyuma y'uko arangije amasezerano yari afite muri Police FC yari yaragezemo mu 2020.

Mu 2011 nibwo Rutanga yatangiye kumenyekana mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoranyijwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.

Mu mwaka w'imikino wa 2017-2018 ,Rutanga Eric yagiye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Ikipe ya Gorilla FC ikomeje kwiyubaka kuko isinyishije Rutanga Eric nyuma y'uko yari yatangaje ko isinyishije Mugunga Yves.

Rutanga Eric yerekeje muri Gorilla FC nyuma yo gutandukana na Police FC 


Rutanga Eric yakiniye andi makipe arimo Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND