Tariki 6 Kanama ni umunsi wa 219 w’umwaka usigaje iminsi 173 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.
Buri tariki, iba ifite byinshi yibukirwaho mu mateka y'Isi yose, iyo ni imwe mu mpamvu yatumye InyaRwanda yiyemeza kugusubiza ahahise ikakwibutsa bimwe mu byaranze buri munsi mu mateka.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1861:
U Bwongereza bwigaruriye Lagos muri Nigeria.
1909:
Alice Ramsey na bagenzi be batatu ni bo babaye aba mbere mu kuzenguruka Umugabane wa Amerika mu modoka.
1960:
Impinduramatwara muri Cuba: Mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika zari zafatiye ibihano Cuba, iki gihugu kiyobowe na Fidele Castro
cyigaruriye amakompanyi yose ya Amerika ndetse n’andi y’ibihugu bitandunye
yakoreraga ku butaka bwacyo.
1962:
Jamaica ni bwo yabonye ubwigenge.
1980:
Edgar Tekere wari Minisitiri muri Guverinoma ya Rhodesia, yashinjwe icyaha cyo
guhitana umuzungu w’umuhinzi.
1990:
Intambara yo mu kigobe cya Perse: Akanama gashinzwe Amahoro ku isi kategetse ko
Iraq ifatirwa ibihano mu rwego rw’ubucuruzi nyuma yuko icyo gihugu kigabiye
igitero muri Koweït.
1990:
Ishyaka ANC ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko ritazayoboka inzira
y’ishyamba mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byari bigamije ihagarikwa ry’ingoma
ya ba gashakabuhake.
1991:
Tim Berners-Lee yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaraza igitekerezo cye cyo
gushinga umurongo wa internet ’World Wide Web’ (www) yashyizwe ahagaragara nka
serivisi yo kuri internet.
2008:
Muri Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz yakoreye coup d’etat, Sidi Ould Cheikh
Abdallahi, amuhirika ku butegetsi.
Bimwe
mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:
1963:
Kevin Mitnick,umujura mu by’ikoranabuhanga ukomoka muri Amerika
1965:
David Robinson,umukinnyi wa Basket ukomoka muri Amerika
1981:
Kader Keita, umukinnyi wa football ukomoka muri Cote d’Ivoire
1983:
Robin van Persie,umukinnyi wa football ukomoka mu Buhlandi
1985:
Bafétimbi Gomis, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa
Bimwe
mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:
258:
Papa Sixte II
523:
Papa Hormisdas
1458:
Papa Calixte III
1881:
James White,umwe mu bashinze idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
1890:
William Kemmler, infungwa ya mbere yishwe hakoreshejwe intebe icometseho
amashanayarazi ku gihano cy’urupfu yari yakatiwe.
1978: Paul VI, witwaga Giovanni Battista Montini, wabaye papa kuva 1963.
2011: Mark Hatfield, wahoze ari umunyapolitiki ukomeye w'umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO