Imana yacu irahambaye! Ni byo Umuraperi Mabano Eric wamamaye nka Mr Kagame yaririmbye mu ndirimbo ye nshya mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye Kabiri, kuko ayifiteho amashimwe bitewe n’uko indirimbo yayitiriye yayihawe na Bruce Melodie ku buntu.
Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko
amaze imyaka ibiri akora kuri iyi Album izaba iriho indirimbo 15 zigaruka ku
rukundo n’ubuzima busanzwe. Ndetse izumvikanaho umwimerere w’injyana ya Rap
nk’uko uyu muraperi abyemeza.
Ni Album avuga ko idasanzwe mu
rugendo rwe rw’umuziki. Kuko yayitiriye indirimbo yashatse kugurira Bruce
Melodie mu 2018 amuhaye Miliyoni 1 Frw, undi akabyanga.
Yavuze ko yakomeje kugerageza asaba Bruce Melodie kumuha iriya ndirimbo, kugeza ubwo mu 2022 yayimuhereye ubuntu. Ati "Holybeat yakoze iyi ndirimbo mu 2018 ayikorera Bruce Melodie.
Icyo gihe
rero nib wo nakoranaga na Jimmy iriya ndirimbo turayikunda, narayikunze pe!
Birangira dushatse kuyigura (Kuri Miliyoni 1 Frw) kwa Bruce arabyanga, abyanze
hacamo igihe duhura mu 2022, ndamubwira nti ariko wampaye iyo ndirimbo,
birangira abyemeye.”
“Urumva rero yayimpaye mu 2022 ari
na bwo nayisubiyemo, icyo gihe nafatanyije na Producer Rush. Bitewe n'uko rero
nakunze iyi ndirimbo ni yo mpamvu nayitiriye Album.”
Ibi byatumye iyi ndirimbo iba iya
mbere Mr Kagame agiye gushyira atiyandikiye, kuko izindi ndirimbo zose yashyize
hanze ariwe waziyandikiye, ni mu gihe iriya ‘Amakashi’ yakozwe na Bruce Melodie
afatanyije na Producer Holybeat usigaye abarizwa muri Canada n’umuryango we muri
iki gihe.
Iyi ndirimbo ‘Amakashi’ Bruce Melodie
yari yayikoze ayikorewe na Producer Holybeat mu buryo bw’amajwi. Mr Kagame ati “Iyi
ndirimbo ntisanzwe kuri njye, kuko yakozwe kuva mu 2018.”
Iyi Album yise ‘Amakashi’ iriho
indirimbo yakoranyeho n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere ka Afurika
y’Uburasirazuba. Ndetse, Mr Kagame avuga ko yatangiye kuyikoraho kuva mu Ukuboza
2022, akomeza kuyinononsora.
Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ‘Amakashi’
yitiriye Album, igiye kujya hanze mbere y’uko asohora iyi Album ku mbuga
zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Mr Kagame yatangaje ko agiye gusohora
Album ya Kabiri yitiriye indirimbo yahawe na Bruce Melodie
Mr Kagame yavuze ko album ye iriho
indirimbo 15 zirimo izo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga
Mr Kagame yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Ntimubimbaze’, ‘Mpa power’ n'izindi
Indirimbo 'Amakashi' yakozwe na Bruce Melodie mu 2018, mu 2022 ayegurira Mr Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IRAHAMBAYE’ YA MR KAGAME
TANGA IGITECYEREZO