Savannah Gankiewicz yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko uwari waryegukanye ahisemo kuryiyambura imburagihe.
Mu gihe habura amasaha macye cyane ngo nawe aryambike uzamusimbura, Savannah Gankiewicz wambaye ikamba
rya Miss USA 2023, yatangaje ko nta bwoba yigeze aterwa no kwakira iri
kamba ryari ryarambitswe ku meza n’uwaryegukanye.
Savannah w’imyaka 28 y’amavuko,
yambitswe iri kamba muri Gicurasi 2024, asimbuye Noelia Voigt weguye mu buryo
butunguranye mu ntangiriro za Gicurasi, ibintu byasakuje cyane ku mbuga
nkoranyambaga ndetse bikagira ingaruka ikomeye ku bategura iri rushanwa.
Yagize ati: “Sinshobora
kuvuga ku bunararibonye bwabo, ariko nshobora kuvuga ibyanjye ku giti cyanjye
kandi nta kindi cyabaye usibye ibyiza gusa. Nagize ibihe byiza by'ubuzima
bwanjye, amezi atatu meza y'ubuzima bwanjye. Mvugishije ukuri ndishimye cyane
kuba narabonye aya mahirwe, kandi nta bwoba nagize bwo kuryakira.”
Mu minsi ya mbere ubwo
yemeraga kwakira iri kamba, nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu mukobwa yatangaje
ko hari benshi batangiye kumusubiza inyuma bamubwira ko yibeshye cyane ku
cyemezo yafashe, ariko yiyemeza gukomera.
Ati: “Ibyo
nabyifashishije nk’igikoresho cyo kwerekana ko nta muntu n’umwe ushobora
kugusubiza inyuma, ahubwo ko bishoboka ko wowe ubwawe wakwisunika ukagera kure.”
Savannah yavuze ko mu gihe gito amaze abonye aya mahirwe, yabashije gufasha umuryango we mu buryo bufatika, ibintu bisobanuye byose kuri we. Yongeyeho ko we yizerera mu irushanwa rya Miss USA Organization, kuko yamuhaye iby'ibanze yari akeneye ngo agere ku ntsinzi.
Yagize ati: "Numva mfite icyizere kandi nkomeye, kandi ibyo nibyo nifuriza abandi bakobwa bose bakiri bato."
Noelia Voigt wabaye
Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023, yeguye kuri uyu mwanya
kubera ko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe. Uyu mukobwa w’imyaka 24
yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’aho yari yambitswe ikamba muri Nzeri umwaka
ushize.
Ubwo yatangazaga ko
atanze ikamba, yavuze ko yumva yafashe imyanzuro myiza kandi ashaka kwita ku
buzima bwe bwo mu mutwe.
Ati “Ntuzigere
uhungabanya ubuzima bwawe bugaragara inyuma ndetse n’ubwo mu mutwe. Ubuzima
bwacu ni ubutunzi bwacu.’’
Miss USA Organisation
itegura iri rushanwa rya Miss USA, yagaragaje ko ishyigikiye icyemezo cy’uyu
mukobwa, ndetse itangaza ko izatangaza vuba uzamusimbura cyane ko yari agifite
amezi ane yambaye iri kamba.
Noelia Voigt ufite
inkomoko muri Venezuela, yari yiyamamarije muri Utah. Yavuze ko yizeye ko
azakomeza kubera benshi urugero mu gihe atangiye urugendo rushya mu buzima bwe.
Nyuma yo kwegura Savannah
Gankiewicz wari uhagarariye Miss USA akomoka muri Hawaii niwe wambitswe ikamba,
umukobwa uzamusimbura akambikwa ikamba rya Miss USA 2024 azatorwa kuri iki Cyumweru tariki 4
Kanama uyu mwaka.
Savannah Gankiewicz yavuze ko atigeze yicuza kwambikwa ikamba ryari ryarekuwe n'uwaryegukanye
TANGA IGITECYEREZO