Niba ukurikirana umuziki wo muri Afurika y’Epfo ntakabuza ko Chley wamamaye mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa ‘Amapiano’ umuzi! Agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Komasava’ yakoranye Diamond uri mu bakomeye muri Afurika ndetse na Khalil Harisson.
Iyi ndirimbo iraca uduhigo uko
bucyeye n’uko bwije kuva yajya hanze, ku wa 3 Gicurasi 2024. Nk’ubu ‘Audio’
yayo kuri Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4.7.
Ariko kandi, ku wa 25 Nyakanga aba
bahanzi bombi Diamond Platnumz, Khalil Harisson na Chley bahuje imbaraga na
Jason Deruko wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basubiramo iyi ndirimbo
‘Komasava’.
Ushingiye ku mibare itangwa n’umuyoboro
wa Youtube, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 6. Iri mu
ndirimbo zigezweho muri iki gihe, ndetse ibihumbi by’ibyamamare ku isi bimaze
igihe biyifashisha.
Ibi byatumye izina rya Chley rikomera
muri iki gihe. Ni umukobwa uri kubica bigacika muri Afurika y’Epfo no mu bindi
bice aho injyana ya ‘Amapiano’ yiganje.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu
tariki 2 Kanama 2024, yifashishije konti ye ya Instagram yasohoye urutonde rw’ibitaramo
agiye gukorera mu bihugu bitandukanye “International Tour.”
Ni ibitaramo yatangiye gukora kuva
kuri uyu wa Gatandatu ahereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe
z'Abarabu, aho biteganyijwe ko azabisoreza mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba
muri Afurika y'Epfo.
Yagaragaje ko ku wa 7 Kanama 2024
azataramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, azakomereza i Kigali ku wa Gatanu
tariki 9 Kanama 2024 aho azakorera igitaramo i Kigali mu Rwanda.
Azava i Kigali yerekeza mu Mujyi wa
Cotonou muri Benin ku wa 11 Kanama 2024. Ku wa 17 Kanama 2024 azatamira ahitwa
Bahran, ku wa 25 Kanama azataramira muri Congo i Lubumbashi, ni mu gihe ku wa
31 Kanama 2024 azatamira ahitwa Barberton muri Afurika y'Eofo. Yabwiye abafana
be n’abakunzi b’umuziki kwitegura gutaramana nawe.
Mu rugendo rwe rw’umuziki amaze
gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo nka: Mellow & Sleazy, Musa
Keys, Uncle Waffles n’abandi.
Yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu
2021. Icyo gihe yajyaga muri studio zo muri karitsiye iwabo, ari naho Musa Keys
wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yaje kubona impano ye binyuze ku mbuga
nkoranyambaga yiyemeza kumufasha.
Chley yavuze ko kiriya gihe yakoraga
ibihangano biri mu njyana ya ‘Amapiano’ ariko muri we yumvaga yanagerageza gukora
indirimbo zubakiye kuri ‘Neo Soul’.
Ariko kandi ‘uko nakomezaga gukora
indirimbo zubakiye kuri ‘Amapiano’ urukundo rw’iyi njyana rwagiye rwiganza muri
njye buri uko ngenda nkura’.
Yavuze ko Musa Keys, Tems, Siyakha
Khit bari ku rutonde rw’abahanzi bamubera ikitegererezo. Yumvikanishije ko
umwihariko we mu muziki, ni ukwandika ibintu abantu bisangamo, kandi bakabyina
bigatinda.
Chley wamamaye muri Komasava yatangaje
ko ku wa 9 Kanama 2024 azatamira i Kigali
Chley anafite indirimbo ‘Sele’
yakoranye n’umuhanzi Mbosso uri mu bakomeye muri Tanzania
Chley anafitanye indirimbo na Diamond
bise ‘Shu! yabanjirije indirimbo mishinga yose bakoranye
Chley yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo
agiye gukorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘KOMASAVA’
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SHU!' YA CHLEY NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO