RFL
Kigali

Impamvu P-Square yongeye gutandukana bwa Kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/08/2024 12:32
0


Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umwe mu bagize itsinda rya P-Square, Paul Okoye, uzwi ku izina rya Rudeboy, nyuma yo kuvuga ko yagambaniwe n'umuvandimwe we Mr P, yanemeje ko iryo tsinda ryongeye gutandukana anakomoza ku mvano y'itandukana ryabo.



Itsinda rya P Square ryahoze rigizwe na Paul na murumuna we w’impanga Peter Okoye uzwi nka Mr P, ryatandukanye bwa mbere mu 2016 ariko ryongera kwiyunga mu 2021.

Mu kiganiro yagiranye na City FM i Lagos, Rudeboy ni bwo yemeje ko itsinda ryongeye gutandukana. Rudeboy ati:”Gahunda yo gusubirana yari ugukora imizingo myinshi. Ariko nkuko bimeze ubu, ndibanda gusa kuri Rudeboy. Munyizere, ntabwo byose nifuza kubivuga.”

Yakomeje agira ati: “Nashinjwaga kuvuga ko Peter yari umubyinnyi njya nkaba umuririmbyi. Ndabizi igihe cyose iyo twageraga ku kibuga cy’indege, abantu barabazaga ngo uri umuririmbyi cyangwa umubyinnyi? Sinari nzi ko bijya bimubabaza. Ariko nzi ko hari igihe twahuye tukavuga tuti: ‘ntukemere ko iki kintu kikubabaza, ugomba kwishimira ibyo ukora. Urwo ni rwo ruhare rwawe.

Dufite indirimbo twakoranye na T.I, ‘Eja Jo’. Nibwo ikibazo cyatangiye. Kugeza uyu munsi, iyo ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni 3 kuko abantu batigeze bumva ijwi rya P Square bari basanzwe bamenyereye.

Ubwo twasubiranaga, kubera ko ntashakaga ko ibibazo byabaye mbere byongera kuba, sabye murumuna wanjye kwigaragaza, twembi tukagira uruhare mu bikorwa byo guhanga. Namubwiye ko tugomba kugabana buriwe agatwara umuzigo ingana n’uwa mugenzi we, ariko  byaranze.

P-Square nshya yari ifite amahoro. Nari nkeneye amakosa yashize ki atazasubira. Ariko na none, Peter yavuze ko atakibyiyumvam. Mu by’ukuri, yambwiye amaso ku yandi ko ashaka kubivamo.

Namubajije niba dushobora kubishyira ahagaragara aranga. Ariko byari kugaragara bite iyo nkomeza kugaragara njyenyine? Abantu bari kinyita umuntu mubi. Niyo mpamvu ubu mbivuze.”

Itsinda rya P- Square ryashinzwe mu 1999, ritandukana bwa mbere muri 2016, icyakora riza kwiyunga muri 2021. Rizwiho kuba ryaragize uruhare mu guteza imbere ijyana ya Afro Beat, byumwihariko ryubatse umuziki wo muri Nigeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND