Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Kayigi Andy Dick Fred wamenye nka Andy Bumuntu yatangaje ko nyuma y'imyaka ibiri n’amezi 4 yageze ku mwanzuro wo gusezera kuri Radio Kiss Fm yumvikanira ku murongo wa 102.3 Fm.
Yatangiye gukorera Kiss
FM ku mugaragaro kuva ku wa 22 Mata 2022. Itangazo rye ribwira abakunzi be ko
yageze ku mwanzuro wo gusezera kuri Kiss Fm, yarishyize hanze mu ijoro ryo kuri
iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024.
Ni ubwa mbere uyu musore
wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Fire' yari yinjiye mu itangazamakuru, kuko imyaka
yabanje yari azwi cyane mu muziki kurusha indi mirimo. Ubwo yakirwaga kuri Kiss FM, Andy yavuze ko
yinjiye mu itangazamakuru kubera ko kuva kera yahoze yifuza gukora 'ikintu
cyamuhuza n'abantu'.
Uyu musore yinjiriye mu
kiganiro 'Kiss Breakfast' yahuriragamo na Rusine Patrick ndetse na Sandrine
Isheja uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA.
Mu myaka ibiri n’amezi 4
ashize, Andy Bumuntu yagize uruhare mu gutegura ibikorwa binyuranye bya Kiss
FM, birimo nk'ibihembo 'Kiss Summer Awards' n'ibindi.
Ni
iki cyatumye Andy Bumuntu asezera?
Ku wa Gatanu tariki 6
Nzeri 2024, ni bwo Kiss Fm yatangaje ko yakiriye Anitha Pendo nk'umusimbura wa
Sandrine Isheja kuri Kiss Fm.
Mu butumwa bwo ku mbuga
nkoranyambaga, bagaragaje ko Anitha Pendo azajya akorana na Rusine Patrick, bica
amarenga y'uko Andy Bumuntu yakuwe muri iki kiganiro.
Kiriya gihe, InyaRwanda
yahawe amakuru avuga ko Andy Bumuntu azajya akora ikindi kiganiro wenyine, ariko
siko byagenze, kuko uyu musore yanditse agaragaza ko yasezeye ku mugaragaro.
Mu ibaruwa ye, yavuze ko
gusezera kuri iriya Radio yumvikanira kuri 102.3 FM, ari icyemezo yatekerejeho no
kureba mu nguni zose z'ubuzima kugeza 'mfashe umwanzuro wo gusezera kuri Kiss
Fm'.
Andy yagaragaje ko byari
iby'igiciro kinini kuri we, kuba buri munsi we yawutangiraga aganiriza abakunzi
ba Kiss Fm binyuze mu kiganiro cya mugitondo yakoraga, kigizwe n'amakuru
agezweho, ibiganiro mpaka, umuziki mwiza, ingingo zinyuranye n'ibindi.
Yashimye buri wese
wamwumvise kuri Radio 'nubwo byaba ari umunota umwe cyangwa se wabashije
gukurikirana ikiganiro cyose'.
Uyu muhanzi yagaragaje ko
yabonye izindi nshingano zatumye afata icyemezo kitoroshye mu rugendo rushya
rw'ubuzima bwe. Yagaragaje ko nubwo azakumbura umuryango mugari
yabarizwagamo, ariko 'nanone igihe cyari cyiza cyo gutera indi ntambwe'.
Yanashimye ubuyobozi bwa
Kiss FM bwamugiriye icyizere, abo bakoranye n'abo bazakorana, bagize uruhare mu
gutuma aba uwo ariwe uyu munsi.
Andy yageze kuri Kiss Fm,
ku wa 22 Mata 2022, yasezeye kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024
TANGA IGITECYEREZO