Kigali

Megan Fox na Machine Gun Kelly baba bagiye kwibaruka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/07/2024 10:10
0


Icyamamarekazi muri Sinema, Megan Fox, n’umukunzi we w’umuraperi Machine Gun Kelly, bavugishije benshi ku mbuga nyuma yo guca amarenga ko baba bagiye kwibaruka imfura yabo bitewe n’amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Lonely Road’.



Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli uri mu bakomeye i Hollywood, Megan Fox hamwe n’umukunzi we Colon Baker, umuraperi wamamaye ku izina rya Machine Gun Kelly, bombi bavugishije benshi barimo abafana babo batangiye gukeka ko iyi couple yaba igiye kwibaruka. 

Ibi byaturutse ku mashusho y’indirimbo nshya ya Machine Gun Kelly yise ‘Lonely Road’ aho yifashishijemo umukunzi we Megan Fox ugaragara atwite. Muri aya mashusho uyu muraperi agaragara apfukama asomo kunda ya Megan Fox bari mu byishimo by’uko bagiye kwibaruka.


Megan Fox yagaragaye atwite mu mashusho y'indirimbo y'umukunzi we, Machine Gun Kelly

Mu mpera z’aya mashusho kandi banditseho bati: ‘Muhure n’umukobwa wacu Violet Leika‘ bisa nkaho ari izina ry’umwana wabo. 

Gusa ibi byateye urujijo benshi bibaza niba koko Megan Fox yaba atwite bya nyabyo cyangwa ko yaba adatwite babikize  mu mashusho y’iyi ndirimbo bagamije kuyiryoshya ngo izarebwe cyane.

Haribazwa niba koko aba bombi benda kwibaruka cyangwa babikoze mu buryo bwo 'Gutwika'

TMZ ivuga ko benshi ku mbuga nkoranyambaga bo bavuga ko ntakabuza Megan Fox atwite dore ko yari amaze igihe kinini atiyerekana mu ruhame.

Machine Gun Kelly na Fox batangiye gukundana mu 2020 ndetse mu 2022 uyu muraperi yambitse impeta y’urukundo Megan Fox. Aba bombi baciye amarenga yo kuba baba bagiye kwibaruka mu gihe byavugwaga ko bageze kure imyiteguro y’ubukwe.

Megan Fox na Machine Gun Kelly batangiye gukundana kuva mu 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND