RFL
Kigali

Rutahizamu wafashije u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro yateye ivi -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/07/2024 16:50
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza wayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Euro ya 2024, Ollie Watkins yasabye umukunzi we bari bamaranye igihe kinini bakundana kuzamubera umugore nawe arabyemera.



Uyu mukinnyi ni we wabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuwa Mbere. Yashyizeho amafoto apfukamye hasi arimo arambika impeta umukunzi we witwa Ellie Alderson, munsi yandikaho ati "Umugore w'ahazaza! Byari byiza gusa".

Uyu mukunzi wa Ollie Watkins nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho aya mafoto, ayaherekeresha amagambo agira ati "Ijoro ridasanzwe ku kiyaga cya Como hamwe n'umukunzi wanjye, ahhhh ni ibyishimo".

Aba bombi bemeranyijwe kubana nyuma y'uko batangiye gukundana muri 2018 ubwo uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu yari agikina muri Brentford. Guhera icyo gihe kugeza ubu bari bamaze kubyarana abana 2, uw'umukobwa babyaranye muri 2021 ndetse n'uw'umuhungu bibarutse mu mwaka ushize nubwo batari bakabanye mu buryo buzwi.

Ollie Watkins usanzwe akinira ikipe ya Aston Villa yafashije ikipe y'igihugu y'u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro ya 2024 ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ubundi agatsinda igitego cya 2 cyatumye basezerera u Buhorandi.

Biteganyijwe ko Nava mu biruhuko aho ari mu gihugu cy'u Butaliyani n'umukunzi we azahita asanga bagenzi be mu ikipe ya Aston Villa ubundi bagategura umwaka utaha w'imikino.


Ollie Watkins asaba umukunzi we Ellie Alderson kuzamubera umugore 


Ellie Alderson yemereye Ollie Watkins kumubera umugore 


Aba bombi batangiye gukundana muri 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND