RFL
Kigali

Ni abanyembaraga! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Boris

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/07/2024 10:17
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Boris ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igisilave rikaba risobanura “Umurwanyi”.

Bimwe mu biranga abitwa ba Boris:

Ba Boris bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bagira ibitekerezo byagutse kandi baritanga.

Ntibivanga mu buzima bw’abandi kandi bakunda umwimerere.

Boris ubona ari umunyembaraga kandi agaragara nk'ufite ijambo.

Mu gufata ibyemezo ntayoborwa n'amarangamutima cyane ahubwo aratekereza agashyira mu gaciro.

Ntashiturwa n'ibije byose kandi iyo yihaye intego aruhuka aruko ayigezeho.

Boris ntiwamukoresha ikintu adashaka, agaragara nk'utajya ava ku izima kandi asa nk'utashobora kwinginga.

Boris ntiyivuguruza, iyo agusezeranyije ikintu aragikora.

Yanga uburyarya kandi ntaca hirya no hino iyo afite ikintu ashaka kukubwira. 

Akunda akazi kanoze, ntazi gutegereza kandi agira umujinya ibi bigatuma bitorohera abantu bose kubana nawe.

Bimwe mu byamamare bifite iri zina harimo:

Boris Johnson, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Boris Becker, yahoze ari umukinnyi wa mbere mwiza wa Tennis mu Budage.

Boris Kodjoe, umukinnyi wa filime w’umunya-Australia wahoze ari n’umunyamideli.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND