RFL
Kigali

Kapiteni w'Amavubi yagiye muri AFCON ntabwo yumva ukuntu hari abari kunenga APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/07/2024 9:11
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yagiye mu gikombe cy'Afurika muri 2004, Desire Mbonabucya ntabwo yumva ukuntu hari Abari kunenga ikipe ya APR FC ko itatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup kandi yaritwaye neza.



Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya APR FC yakinaga na Red Arrows ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 yaberaga i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino warangiye ikipe ya Red Arrows yo muri Zambia ariyo itwaye igikombe itsinze APR FC kuri penariti 10-9. Nyuma y'umukino hari bamwe mu banenze iyi kipe y'Ingabo z'igihugu bavuga ko yatwawe igikombe n'ikipe idakomeye kandi idafite n'ibigwi nkayo.

Ibi ni byo byaje gutuma, Desire Mbonabucya wari kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi muri 2004 {CAN/AFCON} ubwo yakatishaga itike yo gukina igikombe cy'Afurika cyaberaga muri Tunisia avuga ko atumva ukuntu bamwe bari kunenga APR FC ko yatsindiwe kuri penariti kandi yari yaritwaye neza mu yindi mikino.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yanditse ati "Hari ikintu ntumva neza! Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma? Kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza? 

Gutsindwa ku mukino wa nyuma nabwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza ko ikomeye. Ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura shampiyona n'imikino Nyafurika".

Uyu munyabigwi wakiniye amakipe arimo Rayon Sports yavuze ko ikipe iyo ariyo yose igiye gukina isohokeye u Rwanda ikwiriye gushyigikirwa. Ati: "Kuri njye nk'umusportifu numva ko ikipe iyo ariyo yose yaba APR FC yaba Rayon Sports FC, yaba Kiyovu Sports, Mukura VS, Police FC n'izindi mu gihe igiye gukina imikino nk'iyi ikwiriye gushyigikirwa n'abakunzi b'umupira wacu mu buryo bwa 'Fair-Play' aho kuyica intege no kuyitesha agaciro cyane ko iba ihagarariye igihugu cyacu muri iyo mikino iba irimo.

Ubundi yagaruka mu Rwanda hakabaho guhangana, muby'ukuri njye niko mbibona kuko nubwo tudakunda amakipe amwe ariko ntidukwiriye no kuba abanzi ni yo mpamvu habaho 'Fair-play' ".

Desire Mbonabucya yakiniye Amavubi guhera muri 2000 kugeza muri 2005 akaba yarakinaga asatira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND