Ikipe ya APR FC yari yatezwe Al Hilal Omdurman yo muri Sudan yayitsindiye kuri penariti igera ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ya 2024 riri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ni mu mukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa cyenda ukinirwa kuri KMC Stadium.
Abakinnyi 11 ba Al Hilal babanje mu kibuga:
Al Abdallah
Abuaagla Mohamed
Abdelrazig Taha
Mohamed Youssif
Adam Coulibari
Khadim Diaw
Ousmane Diof
Walieldin Daiyeen
Steven Ebuela
Marck Junior
Pokou Serge
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavel Ndzila
Mugisha Gilbert
Niyibizi Ramadhan
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunusu
Ruboneka Jean Bosco
Byiringiro Gilbert
Dauda Yassif
Dushimimana Olivier Muzungu
Victor Mbaoma Chukuemeka
Umukino watangiye ikipe ya Al Hilal ariyo iri hejuru ihererekanya umupira neza dore ko ku ruhande rwa APR FC ho wabonaga guhuza umukino bitari gukunda.
Bigeze mu minota 10 ni bwo ikipe y'Ingabo z'igihugu yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ikanagera imbere y'izamu nk'aho Victor Mbaoma yahaye umupira mwiza Ruboneka Jean Bosco ari imbere y'izamu, gusa arekuye ishoti umunyezamu arikuramo.
Ku munota wa 18 Al Hilal yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ebuela yazamukanye umupira awuhereza Pokou Serge wari wenyine mu rubuga rw'amahina ariko birangira apfushije amahirwe ubusa arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure.
Al Hilal itozwa n'Umunye-Congo Jean-Florent Ikwange Ibengé yakomeje gukina irata uburyo imbere y'izamu binyuze ku basore barimo Pokou Serge ariko bikarangira ba myugariro ba APR FC n'umunyezamu, Pavelh Ndzira bitwaye neza.
Ku munota wa 28 ikipe ya APR FC nayo yarase igitego cyabazwe ku mupira Mugisha Gilbert yaracishije hagati y'abakinnyi ba Al Hilal uragenda ugera kuri Victor Mbaoma agiye kurekurira ishoti mu izamu birangira myugariro arishyize muri koroneri itagize icyo itanga.
Ikipe ya Al Hilal yakomeje gukina yiharira umukino ku buryo buruta ubwa APR FC ariko ntibugire icyo buyimarira ngo ibe yafungura amazamu.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira hari aho Pavelh Ndzira yatabaye APR FC biturutse ku mupira muremure watewe ujijisha Byiringiro Gilbert, bituma atawukurikira, wifatirwa na Adam Coulibary ari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti gusa birangira umunyezamu arikuyemo.
Igice cya Kabiri cyatangiye Nyamukandagira iri hejuru ndetse ihita inabona kufura yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco ariko Niyigena Clement ashyizeho umutwe birangira unyuze hejuru y'izamu.
Ikipe ya APR FC yakomeje gukina ubona noneho ariyo iyoboye umukino gusa kuba yabibyaza umusaruro ngo itsinde igitego bikaba ikibazo.
Ku munota wa 65 Al Hilal yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Taha Abdelrazig na Pokou Serge hinjiramo Yassir Altayeb na Jean Claude Girumugisha ndetse na APR nayo nyuma y'iminota 2 ihita isimbuza havamo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier hajyamo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne.
Ku munota wa 75 ikipe ya Al Hilal yashoboraga kuba yafunguye amazamu ku mupira Claude Girumugisha yahaye Mohamed Youssif gusa atinda kuwushyira mu izamu myugariro wa APR FC aragoboka.
Umukino ugiye kurangira APR FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert hajyamo Richmond Lamptey ndetse inarata igitego ku mupira mwiza Niyibizi Ramadhan yahaye Nzotanga ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu.
Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024.
Iminota 30 y'inyongera nayo yarangiye nta kipe n'imwe irabona igitego, bituma hitabazwa penariti. Ikipe ya APR FC yaje kwinjiza penariti 5-4 ihita ikomeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame.
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
TANGA IGITECYEREZO