Kigali

Minisitiri wasabye Lionel Messi gusabira imbabazi bagenzi be bakoze ivanguraruhu yirukanwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/07/2024 10:07
0


Minisitiri wa Siporo wungirije mu gihugu cya Argentine witwa Julio Garro, yirukanwe nyuma y'uko avuze ko Lionel Messi akwiye gusabira imbabazi abakinnyi bagenzi be bakoreye irondaruhu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.



Mu ntangiriro z'iki Cyumweru nibwo ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanaga igikombe cya Copa America ya 2024 itsinze Colombia igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Ubwo bari mu nzira bavuye kwegukana igikombe,Enzo Fernandes usanzwe akinira Chelsea yagiye kuri ' Live ya Instagram ' we n'abandi bakinnyi bagenzi be ba Argentine barikurimba indirimbo yibasira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.

Bavugaga ko hari abakinnyi bakinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kandi baturuka ku Mugabane wa Afurika. Aha bavuzemo abarimo Kylian Mbappé ufite Se umubyara ukomoka muri Cameroon mu gihe nyina we akomoka muri Algeria.

Ibi babikoze bibutsa ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ko bayitsinze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2022 nubwo ifite abakinnyi bakomoka ku migabane itandukanye none bakaba banegukanye igikombe cya Copa America.

Nyuma y'uko ibi bibaye benshi ntabwo babyishimiye ndetse bituma n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa rivuga ko ririburege Argentine mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA bitewe nuko bakoreye abakinnyi babo izanguraruhu.

Ibi nibyo byatumye na Minisitiri wa Siporo w'ungirije muri Argentine,Julio Garro yirukanwa avuga ko nubwo Lionel Messi atarari kumwe n'abagenzi be mu mudoka bakora ibi byafashwe nk'irondaruhu ariko akwiye kubasabira imbabazi.

Aganira na Radiyo ya Urbana Play yagize ati "Ntekereza ko Lionel Messi Messi akwiye gusaba imbabazi, ni nako byakagenze kuri Perezida wa Federasiyo ya Ruhago muri Argentine [Claudio Tapia].

Ibi byasize Argentine isura mbi nk’igihugu ndetse byaba byiza itanze urugero rwiza kugira ngo birangire".

Ibi byatangajwe na Julio Garro byatumye ahita yirukanwa na Perezida wa Argentine Javier Milei, avuga ko nta muyobozi ukwiye kubwira ikipe y’igihugu ya Argentine, ikipe yatwaye Igikombe cy’Isi na Copa America ebyiri, cyangwa undi munyagihugu wese, ibyo akwiriye kuvuga, ibyo akwiriye gutekereza n’ibyo agomba gukora.

Kugeza kuri ubu ntacyo impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA),iravuga kuri ibi byakozwe n'abakinnyi ba Argentine bari barangajwe imbere na Enzo Fernandes.


Julio Garro wirukanwe nyuma yo gusaba Lionel Messi gusabira imbabazi bagenzi be bakoze ivanguraruhu 


Ubwo Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Argentine bakoreraga ivanguraruhu Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa we ntabwo yari kumwe nabo mu mudoka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND