Kuri Site zitandukanye zatoreweho, isaha ya saa tatu yageze hamwe hageze abantu babiri , ahandi bagitegereje.
Nko kuri Site imwe
yo mu Murenge wa Ruhango, Saa
Tatu n’Igice zageze abagize Inteko itora
18 aribo bamaze kuhagera mu gihe
igizwe n’abantu bagera ku 100. Hari indi
Site izi Saha zageze hageze abantu 3 mu
gihe inteko itora igizwe n’abantu 84.
Gusa uko amasaha yagiye
yicuma abagize inteko itora
bagiye biyongera ndetse Saa Yine
n’Igice nibwo amatora hose
yatangiye ku burenganzira
bwatanzwe n’Intara nyuma yo gukusanya
imibare yo kuri Site zose bagasanga
abitabiriye bageze kuri 50% nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga
amatora.
Ku ruhande rw’Abafite ubumuga , igikorwa cyo gutora abazabahagararira cyabereye muri Salle y’Akarere ka Ruhango. Saa
yine n’igice nibwo batangiye gutora aho inteko itora yari igizwe n’abantu 16 barimo 7 bo muri Komite y’Akarere ndetse n’umuhuzabikorwa umwe wa Komite y’Abafite ubumuga kuri buri
Murenge.
Uretse gutora
abazahagarira abagore n’abafite
ubumuga mu Nteko Ishinga Amatege y’u
Rwanda , uyu munsi hanatowe
Abadepite babiri abazahagararira
urubyiruko mu Nteko.
Abadepite bagomba guhagararira abagore ni 24 mu gihe abafite ubumuga bazahagararirwa
n’Umudepite umwe.
Agasahya kandi kagaragaye mu
Ruhango ni uko mu masanganzira y’umujyi
rwagati hari hateguwe ibyansi, ibisabo
,uduseke n’ibindi biranga umuco nyarwanda.
Umuteguro wo kuri uyu wa Kabiri utandukanye n’uw’ejo ku wa mbere ubwo hatorwaga Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite ,kuko aya masangano iyo wahageraga wakirwagan’abakaraza.
Hateguwe Ibisabo,Ibyansi n'ibiseke mu mujyi rwagati
Abafite Ubumuga batoye abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Abatoreye kuri Site ya Nyamagana bari babukereye
TANGA IGITECYEREZO