Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin yatangaje ko mu ndirimbo 'Barabure' yashyize hanze yagombaga kuririmbamo umuraperi Uwimana Francis [Fireman], ariko yabonetse mu gihe umushinga warimo unononsorwa na Producer Bob bituma akomezanya n'abaraperi Green P ndetse na Ama G The Black.
Iyi ndirimbo igiye hanze mu gihe AB Godwin aherutse gutangira
urugendo rwo guhuriza hamwe abaraperi mu ndirimbo zinyuranye. Yaherukaga
gusohora indirimbo 'Ku Ipingu', 'Menya' ndetse na 'Now worries Love'.
Yabwiye InyaRwanda ko akimara gushyira hanze ziriya ndirimbo
ze bwite ari bwo yatekereje gukora indirimbo ariko akayihurizamo abaraperi 'ba
cyera batari abubu'.
Arakomeza ati "Abaraperi b'ubu bikorera New School, Drill
n'izindi njyewe rero nashakaga Hip Hop ya Old School nk'izo P-Fla yakoraga, Jay
Polly, Green n'abandi barimo Fireman.
Ni Hip Hop nshaka kugarura kuko usanga akenshi batakiyikora
n'abaraperi benshi bo muri iki gihe wumva ko bakora cyane Drill. Rero iriya Hip
Hop abantu bakunze cyane n'iyo nshaka gushyiramo imbaraga, ari nayo mpamvu
abantu bansabaga gukora na bariya baraperi."
AB Godwin yavuze ko guhitamo Green P yashingiye ku kuba ari
umuraperi yakuze akundira ibihangano, kandi ibiganiro bagiranye byagejeje ku
kuba yararirimbyemo.
Ni indirimbo avuga ko yagombaga no kuririmbamo umuraperi
Firemen ariko 'yaje kubura kubera impamvu ntazi. Ati "Iyi ndirimbo
yagombaga kujyamo na Fireman aza kubura kubera impamvu ntazi z'ubuzima, wenda
umuntu aba yirukanka kubera ibintu byinshi'.
Yavuze ko Fireman yaje kuboneka nyuma, ariko asanga bamaze kuyifatira
amajwi ndetse yageze mu biganza bya Producer Bob kubera ko bitari gukunda ko
bayirangiza bari kumwe. Ati "Fireman yabonetse indirimbo Bob Pro yaramaze
kuyinonsora."
AB Godwin avuga ko aha ariho yahereye ahitamo ko ayikorana na Green P ndetse na Ama G The Black kubera ko 'byari ngombwa ko dukorana bose'. Yavuze ariko ko gukorana na Green P byaturutse ku bushake n'umuhate wa Ama G The Black
Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo itangije umushinga w'izi ndirimbo
azahuriramo abaraperi banyuranye, ndetse yifuzaga ko iyi ndirimbo 'Barabure'
izajya hanze nyuma y'amatora, ariko ntibyakunze bitewe n'ubusabe bw'abantu
benshi bayishakaga.
Umuraperi Green P yaririmbye mu ndirimbo ya AB Godwin
bigizwemo uruhare na Ama G The Black bakoranye igihe kinini
Umuraperi AB Godwin ari kumwe na mugenzi we Green P
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BARABURE' AB GODWIN YAHURIJEMO GREEN P NA AMA G THE BLACK
TANGA IGITECYEREZO