Kigali

Clapton Kibonge mu bakangaranijwe n’ubuhanga bwa Kate Bashabe mu kunyonga igare

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/07/2024 8:32
0


Mu gihe habura amasaha macye ibikorwa byo kwiyamamaza bigashyirwaho akadomo imyiteguro irarimbanije i Gahanga muri Kicukiro aho umuryango FPR Inkotanyi usoreza ibikorwa byayo byo kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024.



Kate Bashabe ni umwe mu byamamare byakomeje kugaragaza ko bishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame usanzwe no mu nshingano nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa uri mu bahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro nko kuri Instagram akurirwaho n’ibihumbi 757 usangaho ubutumwa bukangurira abantu kuzatora ku Perezida Kagame.

Hamwe ati”Itariki ni yayindi” Ubundi ati”Ogera Muzehe tukuri inyuma ejo mbere gato yuko FPR Inkotanyi ikomereza ibikorwa byayo muri Gasabo yari yabanje kugira ati”Njyewe mbaye ngiye Bumbogo muzansangayo ejo Team PK abamotari ku isonga.”

Ni ubutumwa yaherekesheje amafoto yicaye kuri moto, ubu yitabaje abanyonzi ati” Ni uku twimanukiye Gahanga njyewe n’abahungu banjye bo mu murenge wa Kanombe  muzadusangayo ejo.”

Mu gihe kitagera ku isaha ay’amashusho ari kwigare yaramaze kugera kure y’aba abagaragaza ko bayakunze bose bamubwira ko ari Inkotanyi Cyane.

Umwe mu banyuzwe n’aya mashusho akanayasangiza abamukurikira ni Clapton Kibonge wagize ati”Kate mubi cyane” Ashaka mbega gusa nkuvuga ko ari umukobwa udasanzwe.

Kate Bashabe na we yahise aza ashyira inyunganizi kuri ay’amashusho ya Clapton ati”Sinovugira hejuru ndagiye.” Yongera gushimangira ko rwose yiteguye kwerecyeza i Gahanga.

Si ubwa mbere Kate Bashabe agaragaje ubuhanga mu birebana no kunyonga igare kuko muri 2021 ubwo yakurikiranwaga n’ibihumbi 522 hari mu Ugushyingo yagaragaye atira igare risanzwe umufana ararinyonga karahava. Clapton Kibonge ari mu byamamare byagaragaje ko bishyigikiye FPR Inkotanyi ndetse yabashije guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame 

Mu buryo bwe Kate Bashabe yakomeje kwamamaza FPR Inkotanyi no gukangurira abantu kuzatora kuzayitora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND