Kathia Kamali umwe mu bakobwa bagize Mackenzie akanaba mukuru muryango wo kwa Miss Nishimwe Naomie, yagarutse ku rukundo arimo na Adonis Filer amutera imitoma yihariye.
Kathia Kamali uri mu byamamare bikomeje kugaragara cyane muri iyi minsi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, aho agenda umunsi ku wundi asangiza abamukurikira amashusho yagiye mu bice bitandukanye by’igihugu mu bikorwa kumwamamaza.
Yongeye gushimangira ko ari mu munyenga w’urukundo rutavangiye, abwira uwo yihebeye ko
amukunda by'akataraboneka, anaboneraho kumwifuriza isabukuru nziza.
Ni mu butumwa buherekejwe
n’amashusho y'aba bombi mu bihe bitandukanye, Kathia abwira Adonis Filer ati”Uyu
munsi ndakwizihiza hamwe n’ibintu byose bikugira uwihariye.”
Yonegeraho ati”Nkwifurije
kugira ngo uyu mwaka utangiye uzakuzanire ibyishimo bizira umupaka, uwungukiremo
byinshi unagere ku ntsinzi yose wifuza. Ndagukunda mukundwa.”
Ubusanzwe umukunzi wa Kathia
Kamali yitwa Adonis Jovon Filet, yabonye izuba ku wa 11 Nyakanga 1993, ni umunyarwanda
w’umunyamerika ukinira APR, akanaba umwe mu bagize ikipe ya Basketball y’Igihugu.
Yavukiye muri Chicago, yasoreje amashuri yisumbuye muri Mount Notre Dame Preparatory mu gace ka
Fitchburg ho muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yatangiye gukina umukino
wa Basketball nk’umwuga muri Nzeri 2017 muri 2020 ni bwo bwa mbere yakiniye
ikipe y’igihugu hari mu marushanwa ya AfroBasket.
Mukuru Miss Nishimwe Naomie, Kathia Kamali akomeje kuryoherwa n'urukundo na Adonis Filer
Kathia yazirikanye umukunzi we wizihiza isabukuru y'amavuko, amubwira ko amukunda by'akataraboneka
TANGA IGITECYEREZO