RFL
Kigali

Kathia Kamali yagaragaje ibyishimo aterwa na Adonis Filer bari mu munyenga w’urukundo-AMASHUSHO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/07/2024 11:16
0


Kathia Kamali umwe mu bakobwa bagize Mackenzie akanaba mukuru muryango wo kwa Miss Nishimwe Naomie, yagarutse ku rukundo arimo na Adonis Filer amutera imitoma yihariye.



Kathia Kamali uri mu byamamare bikomeje kugaragara cyane muri iyi minsi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, aho agenda umunsi ku wundi asangiza abamukurikira amashusho yagiye mu bice  bitandukanye by’igihugu mu bikorwa kumwamamaza.

Yongeye gushimangira ko ari mu munyenga w’urukundo rutavangiye, abwira uwo yihebeye ko amukunda by'akataraboneka, anaboneraho kumwifuriza isabukuru nziza.

Ni mu butumwa buherekejwe n’amashusho y'aba bombi mu bihe bitandukanye, Kathia abwira Adonis Filer ati”Uyu munsi ndakwizihiza hamwe n’ibintu byose bikugira uwihariye.”

Yonegeraho ati”Nkwifurije kugira ngo uyu mwaka utangiye uzakuzanire ibyishimo bizira umupaka, uwungukiremo byinshi unagere ku ntsinzi yose wifuza. Ndagukunda mukundwa.”

Ubusanzwe umukunzi wa Kathia Kamali yitwa Adonis Jovon Filet, yabonye izuba ku wa 11 Nyakanga 1993, ni umunyarwanda w’umunyamerika ukinira APR, akanaba umwe mu bagize ikipe ya Basketball y’Igihugu.

Yavukiye muri Chicago, yasoreje amashuri yisumbuye muri Mount Notre Dame Preparatory mu gace ka Fitchburg ho muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yatangiye gukina umukino wa Basketball nk’umwuga muri Nzeri 2017 muri 2020 ni bwo bwa mbere yakiniye ikipe y’igihugu hari mu marushanwa ya AfroBasket.


Mukuru Miss Nishimwe Naomie, Kathia Kamali akomeje kuryoherwa n'urukundo na Adonis Filer

Kathia yazirikanye umukunzi we wizihiza isabukuru y'amavuko, amubwira ko amukunda by'akataraboneka

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND