RFL
Kigali

Abahanzi Nyarwanda batuye i Burayi bagiye guhurira mu iserukiramuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2024 9:25
0


Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland, yatangaje ko hagiye gutegurwa iserukiramuco rizahuza Abahanzi Nyarwanda basanzwe batuye mu bihugu by’u Burayi.



Yabigarutseho mu butumwa yanditse ashima uburyo abahanzi barimo Massamba Intore, Kipeti, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta, Kayiranga n’abandi basusurukije abanyamuryango basaga 800 ba FPR-Inkotanyi bahuriye mu mwiherero wari ugamije kurebera hamwe uko bakomeza kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

Ambasaderi Diane Gashumba yumvikanishije ko umwiherero wahuje aba banyamuryango wagenze neza, kandi baganiriye ibyubaka u Rwanda, barahiga kandi baratarama biratinda. Ati “Mu majyaruguru y’u Burayi, hamwe n’Abanyarwanda 700 baturutse kuri uwo mugabane, twaganiriye ibyubaka u Rwanda, turahiga, maze turatarama buracya! Moteri yari FPR-Inkotanyi.”

Yavuze ko nyuma y’uyu mwiherero bagiye gutegura iserukiramuco rizahuza abahanzi bo mu bihugu by’u Burayi, hagamijwe gusigasira umuco.

Ati “Igikurikiraho ni iserukiramuco mu bihugu by’u Burayi rimenyekanisha umuco wacu, tubifashijwemo n’abahanzi b’abanyarwanda bahatuye.”

Ibihugu by’u Burayi bituwemo n’abahanzi benshi b’Abanyarwanda, kandi mu bihe bitandukanye bagiye batumirwa gutaramira mu Rwanda n’ahandi. Ndetse, bamwe bagiye bategura ibitaramo byabo bwite bagamije kumenyekanisha ibihangano byabo n’ibindi.

Ni abahanzi bubakiye inganzo yabo ku gukundisha Abanyarwanda u Rwanda, uburere mboneragihugu, ingingo zirimo ubuzima busanzwe nk’urukundo n’ibindi.

Biriya bihugu bituyemo abahanzi nka Teta Diana, Auddy Kelly n’abandi babarizwa muri Suede, hari kandi abarimo Ben Kayiranga na Daniel Ngarukiye babarizwa mu Bufaransa, Itorero Ingangare ribarizwamo Charles Uwizihiwe na Lionel Sentore babarizwa mu Bubiligi;

Hari kandi i Kapito Loyito ukorera umuziki mu Bubuligi na Nikhan usanzwe ari Producer, Didier Touch,

Ni ibwa mbere iri serukiramuco rizaba ribaye. Ariko mu bihe bitandukanye, abahanzi bamwe na bamwe bagiye batumirwa mu kwizihiza no guteza imbere umuco.


Umuhanzikazi Teta Diana abarizwa muri Suede, kimwe mu bihugu bigize u Burayi


Umuhanzi Audy Kelly abarizwa muri Suede aho akurikirana amasomo ye, akaba ari naho akorera umuziki


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye abarizwa mu Bufaransa, ari naho akorera ibihangano bye byinshi


Ben Kayiranga wamamaye mu ndirimbo ziirmo ‘Freedom’ atumirwa mu bitaramo bitandukanye


Massamba aherutse kwifatanya n'abahanzi barimo Ben Ngabo, Sly Buta, Mihigo, Maron na Kayiranga basanzwe babarizwa i Burayi mu gitaramo "Umuco wacu, Ubumwe bwacu"


Abahanzi barimo Ben Kayiranga, Lionel Sentore, Daniel Ngarkiye, Charles Uwizihiwe n'abandi bashobora kuzaririmba muri iri serukiramuco ryatangajwe na Ambasaderi Diane Gashumba


Umuhanzi Selamani Dicoz [Ubanza iburyo] ari mu babarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa bashyize imbaraga mu muziki wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND