RFL
Kigali

Prophet Vincent Mackay na Chryso Ndasingwa bahembuye abitabiriye ijoro ry’ubuhanuzi i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/07/2024 18:15
1


Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuhanzi Chryso Ndasingwa banyuze abitabiriye igitaramo cyiswe “Prophetic Night’’ cyabereye mu Mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo cy'ubuhanuzi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024. Cyabereye mu rusengero rwa New Life Bible Church ruri mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Abacyitabiriye batashye banyuzwe n’uko cyagenze by’umwihariko kubera ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’indirimbo z’Umuhanzi wari umutumirwa Chryso Ndasingwa ukunzwe mu ndirimbo "Wahozeho", "Ni Nziza", "Wahinduye Ibihe" n'izindi.

Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”. Yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari amaze atarukandagiramo kuko yakoreraga ubutumwa hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanuzi kandi aheruka gusukwaho amavuta na Prophet Uebert Angel washinze Itorero yise “Spirit Embassy” rikorera mu Bwongereza. Icyo gihe, ku wa 26 Gicurasi 2024, Prophet Vincent Mackay wari muri Zimbabwe yasutsweho amavuta ndetse anahabwa ubuhanuzi bwo kurushaho kwaguka.

Tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo Prophet Vincent Mackay yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abasaga 800. Yasangije abacyitabiriye inyigisho ziganisha ku mpinduka ziba zikwiye kugira ngo umuntu ahure n’Imana.

Ati “Navuze ukuntu umukiristu adashobora gukura atarahura na Yesu Kirisitu. Yakobo byamusabye gukirana na Malayika kugira ngo izina rye rihinduke, yitwe Isiraheli.’’

Yanatanze ingero z’uburyo Adamu yari azi imigendere y’Imana ku buryo iyo yageraga muri Edeni yumvaga imirindi yayo, akamenya kutitandukanya n’iy’inyamaswa.

Yakomeje ati “Guhura n’Imana ni intambwe ihindura ubuzima. Ntushobora guhura n’Imana ngo ugume uko wari uri.’’

Prophet Vincent Mackay yavuze ko guhura n’Imana biri mu bice bibiri birimo kwatura ko Yesu ari Umwami ndetse no kwizera isezerano Uwiteka yatanze.

Yifashishije ijambo riri mu Abaroma 10:9-10, hagira hati “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa’’;

Ndetse n’iri muri 2 Petero ‭1‬:‭4‬, havuga ko “Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.’’

Prophet Vincent Mackay yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu masaha 48 ariko umusaruro wavuyemo ushimishije. Ati “Abantu bitabiriye mu buryo budasanzwe, abantu bakize indwara, abandi babona icyerekezo cy’ubuzima bwabo.’’

Prophet Vincent Mackay yageze mu Rwanda adafite gahunda yo kuhakorera igitaramo ariko ahageze umutima umuhatira gukora igitaramo. Yakomeje ati “Ndashimira Imana yo mu Ijuru ko yahesheje umugisha abantu bayo.’’

Abitabiriye iki gitaramo bataramiwe n’Umuramyi Chryso Ndasingwa, ufite izina mu muziki uhimbaza Imana ndetse uri mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Wahozeho” na “Wakinguye Ijuru”.

Prophet Vincent Mackay afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, wubakiye ku ijambo riri muri Luka 1.37 rigira riti “kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere’’ ryigisha abantu ko bakwiye guhindura amahanga.

Prayer Warriors Global imaze imyaka ine, ikorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.


Prophet Vincent Mackay yahembuye abitabiriye "Prophetic Night" i Kgali


Chryso Ndasingwa yafatanyije n'abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo kuramya Imana


Prophet Vincent Mackay hame n'umuramyi Chryso Ndasingwa uri mu bihe byiza cyane

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cy'ubuhanuzi cyabereye muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Cedric 2 months ago
    ESE uwo muryango w'imvugabutumwa umuntu yawubona gute? Niyihe adresse yabo?





Inyarwanda BACKGROUND