Itsinda rya Rugarama James [James] na Mukiza Daniella [Daniella] ryatangaje ko rigiye gukorera ibitaramo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa ryabo no kubasha kugera ku bafana n’abakunzi b’umuziki wabo.
Si ubwa mbere iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Mpa
Amavuta’ rigiye gutaramira muri Amerika, ndetse kenshi bagiye batumirwa
guhembura imitima y’ibihumbi by’abantu.
Bamaze iminsi babarizwa muri kiriya gihugu, biri mu
mpamvu zatumye bamwe batekereza ko bagiye guturayo, akaba ari ho bakomereza
urugendo rw’umuziki wabo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, James yavuze ko batagiye
gutura muri Amerika nk’uko byagiye bivugwa, ahubwo baragenzwa n’ibikorwa by’umuziki.
Ati “Gutura muri Amerika si ko bimeze.”
Ari kumwe n’umugore we Daniella, bari kwitegura
gutaramira mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington mu gitaramo kizaba ku wa
24 Ugushyingo 2024.
Kandi kwinjira ni ubuntu. Ni igitaramo basobanura ko
kizabera ahitwa Belpres New Hope Revival. James yavuze ko uretse iki gitaramo
bafite n’ibindi bazahakorera mu rugendo rugamije kwiyegereza abakunzi babo no
gufatanya kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ibi bitaramo tugiye gukorera muri Amerika, tugiye
kubikora hagamijwe kuramya mu buryo burambuye mu ndirimbo Imana igenda
idushyira ku mutima.”
Arakomeza ati “(Harimo kandi) no kubonana n’abakunzi
bacu hamwe n’abakunzi b’umusaraba muri rusange.”
Muri Nyakanga 2023, iri tsinda ryakoreye ibitaramo
bikomeye mu Burayi. Ndetse banataramiye mu bindi bihugu birimo u Burundi.
Imyaka ine irashize iri tsinda riri mu muziki w’indirimbo ziramya no guhimbaza Imana. Iherekejwe n’indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na ‘Ibyiringiro’.
James yigeze kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize
bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati “Imyaka yo irimo amasomo menshi ku
buryo twasaba ko twafata n'undi mwanya umuntu agafata n'ikaramu cyangwa se
ingwa akajya ku kibaho akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu
byinshi, yatwigishirijemo abantu...
Iyi myaka rero twatangiye gukora twahuye n'abantu
benshi, ntitwari tumenyereye guhura n'abantu benshi, twagiye dutangazwa
n'ukuntu abantu bateye, ukuntu abakristo bamwe bateye…”
Yungamo ati “Imbogamizi tugira ni iz'abantu, wa mugani
wa wa mugabo, abantu niyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya
ibibarimo, umuntu wa nyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n'imbuto ukagerageza kwerera
imbuto ababi n'abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n'abandi bose
ari kimwe ku bakristo muri rusange n'abantu basanzwe bose.”
Uyu mugabo avuga ko nubwo bimeza uko, bakomeje
gushikama mu murimo w’Imana, kandi kugira ngo byose bigende neza we n’umufasha
bahora bafata igihe cyo kwihererana n’Imana, kugira ngo ibashoboze ibyo bo
batakwishoboza nk’abantu.
Uyu mugabo avuga ko we n'umugore we nabo ari abantu bafite intege nke, ariko 'bafite ibyiringiro muri Kristo'. Ati “Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye.
Turasengana na Madamu wanjye,
turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi Si,
ni ugufatanya hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…”
James avuga ko mu rugendo rw’imyaka itatu ishize kandi
babonyemo abantu babashyigikira barimo n’abagiye babatumira mu bitaramo
binyuranye.
James na Daniella batangiye gukundana hagati ya 2008
na 2009. Bombi mu 2012 bagiye kwiga muri Uganda, aho Umugabo yize ibijyanye n’Ububanyi
n’amahanga, ni mu gihe umugore yize ibijyanye n’Ibarura mari.
Mu 2015 ni bwo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore,
kuva icyo gihe bakora umuziki bari kumwe ndetse bamamaye mu ndirimbo zinyuranye.
James na Daniella batangaje ko bagiye gukorera
igitaramo muri Leta ya Washington, ku wa 24 Ugushyingo 2024
James yatangaje ko we n’umugore we Daniella batagiye
gutura muri Amerika ahubwo bajyanye n’ibikorwa by’umuziki
James na Daniella bamaze imyaka ine mu muziki, bamamaye
mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Umwami ni mwiza pe ’ bakoranye na True
Promises
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUTUMA NDIRIMBA’ YA JAMES NA DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO