Tariki ya 9 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’umwe mu minsi igize umwaka, bivuze ko hasigaye iminsi 174 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
455: Umuyobozi
w’Ingabo z’Abaromani witwa Avitus yatangaje ko abaye Umwami w’Abami
w’Uburengerazuba bwa Roma.
1357: Umwami
w’Abami Charles IV yitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku kiraro
cyamwitiriwe, cyashyizwe ahitwa Prague muri Repubulika ya Czech.
1540: Umwami
w’u Bwongereza, Henry VIII, yasheshe umuhango wo gushyingiranwa ku mugaragaro
yari afitanye n’umugore we wa kane witwa Anne of Cleves.
1815: Charles
Maurice de Talleyrand-Périgord, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
1816: Argentine
yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bwa Espagne.
1850: Perezida
Zachary Taylor yapfuye atararangize manda ye, dore ko yari amaze igihe kigera
ku mezi cumi n’atandatu ku butegetsi, yasimbuwe na Visi Perezida we Millard
Fillmore.
1989: Ibisasu
bibiri byo mu bwoko bwa bombe, byaturikiye ahitwa Mecca (Soma Maka), Umujyi wo
muri Arabia Saoudite, bihitana umuntu umwe, abandi cumi na batandatu
barakomereka.
1991: Afurika
y’Epfo yongeye kwemererwa gusubira mu mikino ya Olempiki, nyuma y’imyaka 30
yarahagaritswe.
1999: Ku
munsi w’imyigaragambyo y’abanyeshuri muri Iran, polisi yagabye ibitero mu
macumbi yabo muri Kaminuza ya Tehran.
2002: Hatangijwe
Afurika Yunze Ubumwe (AU), ifite icyicaro muri Ethiopie mu Mujyi wa Addis
Ababa. Thabo Mbeki, wari Perezida wa Afurika y’Epfo, ni we wabaye umuyobozi
wawo mukuru, bwa mbere.
Afurika Yunze Ubumwe
igizwe n’ibihugu mirongo itanu na bine, wongeyemo Sudani y’Amajyepfo, igihugu
kitawurimo ni Maroc. Afurika Yunze Ubumwe yasimbuye Umuryango wa Afurika Yunze
Ubumwe witwaga OUA (Organisation of African Unity).
2006: Abantu
barenga ijana na makumyabiri na babiri bapfiriye mu mpanuka y’indege Sibir
Airlines Airbus A310, iyi ndege yari itwaye abantu basaga magana abiri, ikaba
yarakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Irkutsk muri Siberie.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1753: William
Waldegrave, Umuyobozi w’Intara ukomoka mu Bwongereza.
1932: Donald
Rumsfeld, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Ingabo.
1973: Enrique
Murciano, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1706: Pierre
Le Moyne d’Iberville, umushakashatsi ufite ubwenegihugu bwa Canada n’u
Bufaransa.
1850: Zachary
Taylor, Perezida wa cumi na kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2000: Doug Fisher, wahoze ari umukinnyi wa filime w'Umwongereza.
2011: Don Ackerman, wabaye umukinnyi wa Basketball muri Amerika.
2022: John Gwynne, umunyamakuru w'imikino w'umwongereza wishwe na Kanseri.
TANGA IGITECYEREZO