RFL
Kigali

Umunyarwenya Rob Delaney yatangaje aho yifuza guhumekera umwuka wa nyuma

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/07/2024 10:09
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Rob Delaney, yatangaje ko yifuza kumara iminsi ye ya nyuma mu nzu imwe n’iy’umwana we yaguyemo ku myaka ibiri y’amavuko, nyuma yo kuzahazwa n’ikibyimba cyo ku bwonko.



Umunyarwenya w’icyamamare Rob Delaney yavuze ko yifuza kugura inzu umuhungu we yapfiriyemo kugira ngo nawe azayimaremo iminsi ye ya nyuma, ndetse apfire mu cyumba kimwe n’icyo umwana we witwaga Henry yahumekeyemo umwuka wa nyuma.

Atangaza ibi, yanahishuye ko umuhungu wabo wa kane ari nawe bucura bwe n'umugore we Leah, yavukiye mu cyumba kimwe n'icyo Henry yitabiyemo Imana.

Yagize ati: "Ntabwo tugituyeyo twarimutse, ariko nabanje kubwira nyir'inzu ngo najya kuyigurisha azabanze abimenyeshe kuko nifuza kuyigura. Kuko nimba mfite imyaka 81 nshobora kunyerera hano nkapfa. Mu cyumba kimwe n'icyo umuhungu wanjye umwe yapfiriyemo undi akavukiramo."

Uyu munyarwenya yavuze ko inkuru y'uko bitegura undi mwana babanje kuyimenyesha umuhungu wabo witabye Imana batekereza ko iramushimisha kuko agiye kubona mukuru we bazajya bakinana, ariko ku bw'amahirwe macye uyu mwana avuka undi amaze amezi atanu yitabye Imana.

Rob Delaney wavukiye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bifuzaga kwimuka bagasiga umujyi wa Londres, ariko bahitamo kugumayo ku bw'urwibutso bahafite kuri Henry (umuhungu wabo utakiriho).

Kimwe mu bintu uyu munyarwenya azwiho cyane, ni uko yatangaje ko amaze imyaka irenga 20 avuye ku nzoga nyuma yo gukora impanuka inkomeye ariko Imana igakinga akaboko. Yahishuye ko yasinze bwa mbere afite imyaka 12 y'amavuko, avuga ko gusinda byatumaga yumva ameze neza kandi yuzuye ibyishimo.


Umunyarwenya Rob Delaney yatunguranye avuga ako yifuza guhumekera umwuka we wa nyuma

Rob n'umugore we bibarutse umwana wa kane nyuma y'amezi atanu bapfushije uw'imyaka ibiri

Umunyarwenya Rob Delaney n'umungu we Henry witabye Imana mu 2018 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND