Tariki 6 Nyakanga ni umunsi wa 188 mu igize umwaka, hasigaye 177 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka
2004: Radio
Izuba, Radiyo y’Abaturage ikorera mu Burasirazuba bw’u Rwanda yatangiye gukora
ku mugaragaro.
1484: Diogo
Cão ukomoka muri Portugal yageze ku isoko y’umugezi wa Congo.
1785: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hemewe ikoreshwa ry’Idolari nk’ifaranga
ry’igihugu.
1885: Umuhanga
mu binyabuzima, Louis Pasteur yageze neza ku ntego ye y’isuzuma y’ikoreshwa
ry’urukiko rw’ibisazi (rabies), nyuma yo kuvura umurwayi wari warumwe n’imbwa,
umwana w’umuhungu witwa Joseph Meister.
1893: Umujyi
muto wa Pomeroy wo muri Leta ya Iowa iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika wasenywe bikomeye n’inkubi y’umuyaga nyuma yo guhitana abantu 71,
hagakomereka abandi 200.
1964: Malawi
yatangaje ubwigenge bwayo nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abongereza.
1966: Malawi
yahindutse Repubulika, Perezida wa mbere aba Hastings Banda.
1967: Intangiriro
y’Intambara ya Gisivili muri Nigeria nyuma y’aho ingabo za Leta zigaruriye
Biafra.
1975: Comore
yatangaje ubwigenge bwayo, imaze kuva ku ngoyi y’ubukoloni bw’u Bufaransa.
1998: Ikibuga
cy’indege Kai Tak cyo muri Hong Kong cyatangiye gukoreshwa nk’icyo ku rwego
mpuzamahanga cya Check Lap Kok.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1933: Frank
August, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.
1935: Tenzin
Gyatso, Dalai Lama XIV, uyu akaba yaragenewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe
Nobel.
1975: Curtis
James Jackson III, uzwi cyane ku izina rya 50 Cent, umuhanzi wo muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika uririmba mu njyana ya Rap.
Yavukiye mu Majyepfo ya
Jamaica, azwiho kuba yaratangiye kunywa ibiyobyabwenge ku myaka 11 y’amavuko
gusa, ni umwe mu bantu bazwi cyane barashwe inshuro nyinshi.
Mu mwaka wa 2002
yabonanye n’umuhanzi Eminem wamufashije kuzamuka cyane afatanije na Dr Dre.
Mu 2003, yashinze itsinda
ry’abahanzi rikomeye rizwi nka G-Unity Records, ryakoranye n’abahanzi benshi
kandi bakomeye nka Young Buck, Lloyd Banks na Tony Yayo.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1901: Prince
Chlodwig zu Hohenlohe-Schillingsfürst, wabaye Chancelier w’u Budage.
2009: Robert
McNamara, Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
TANGA IGITECYEREZO