Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 2 Ukwakira ni
umunsi wa 275 w’umwaka ubura iminsi 90 ngo ugere ku musozo.
1187:
Saladin yongeye gufata umujyi wa Yeruzalemu mu ntambara abitwaje imisaraba
barwanagamo n’abayisilamu
1518:
Cardinal Thomas Wolsey yaharaniye ko Londres igira amahoro ahuza ibice
byagiraga uruhare mu kubuza aya mahoro harimo u Bwongereza, u Bufaransa n’umwami
w’abami Maximilien I wa Espagne n’ubuyobozi bwa Papa.
1870:
Abaromani benshi biciye muri kamarampaka batoye ko umujyi wa Roma uba uw’u
Butaliyani kandi ukaba umurwa mukuru, byaje no gukorwa.
1935: Mbere
y’intambara ya kabiri y’isi, Abataliyani bigaruriye Ethiopie.
1941: Wehrmacht,
ingabo z’u Budage mu gikorwa cyabo cy’intambara bise Typhon, bagabye igitero
gikomeye ku mujyi wa Moscou mu Burusiya.
1958: Guinée
yabonye ubwigenge.
1968: Habaye
ubwicanyi ubugira kabiri muri Mexique bwiswe ubwa Tlatelolco polisi yica abantu
basaga 300.
1997: Umuryango
uhuza ibihugu by’i Burayi wasinye amasezerano ya Amsterdam asimbura aya
Maastricht, amashya yari agamije kurema urubuga rw’umutekano, ubutabera
n’ubwigenge.
2003: John
Maxwell Coetzee, umwanditsi wo muri Afurika y’Epfo yahawe igihembo cya Nobel mu
buvanganzo.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1452: Richard
III, umwami w’u Bwongereza
1538: Charles
Borromée,umukaridinali w’Umutaliyani wagize impinduka nyinshi muri kiliziya
gatolika mu Rwanda zirimo kuvuga ku bikorwa bibi byavugwaga kuri kiliziya,
arema itsinda ry’umuziki muri shapele ya Vatikani, akora n’ibindi bikorwa
bitandukanye birimo imyigishirize y’iyobokamana igamije ko ku isi abantu baba
abantu nyabantu. Mu Rwanda yitiriwe iseminari nkuru ya Nyakibanda irera abari
mu nziya yo kuba abapadiri.
1847: Paul
von Hindenburg, umujenerali n’umunyapolitiki wanabaye perezida wa repubulika
y’u Budage
1851:
Ferdinand Foch, mareshali akaba n’umuyobozi w’ingabo zari zigizwe n’u
Bufaransa, u Bwongereza n’u Burusiya mu ntambara ya mere y’isi.
1852: William
Ramsay, umunyabutabire ukomoka mu Bwongereza wavumbuye imyuka iba mu kirere
(gaz rares).
1982: Toro [Alvan Guo Yi
Jun], umuraperi ukomoka muri Taiwan.
1995: Ambika Mod, umukinnyi
wa filime w’Umwongereza.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
2003: Otto
Guensche, umusirikare wari ufite ipeti rya Ajida ku bwa Adolf Hitler uvugwaho
ko ari nawe wamutwitse mu ntambara ya kabiri y’isi agamije ko Abarusiya
batabona umurambo we ndetse n’uw’icyegera cye Eva Braun, yaje gufatwa n’ingabo
z’Abarusiya tariki ya 2 Gicurasi 1945 afungwa imyaka 11 akoreshwa n’imirimo
y’imvune, afungurwa tariki ya 2 Gicurasi 1956.
2007: Soe
Win, Minisitiri w’intebe wa Biriman
TANGA IGITECYEREZO