Tariki ya 3 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 276 w’umwaka ubura iminsi 89 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1866: Hasinywe
amasezerano ya Vienne yasozaga intambara ya gatatu y’abaharaniraga ubwigenge
bw’u Butaliyani.
1929: Havutse ubwami bwa
Yougoslavie.
1932: Irak yabonye ubwigenge.
1940: Hasinywe sitati
y’Abayahudi mu Bufaransa.
1952: Abongereza
baturikije bombe ya mbere yo mu bwoko bw’iz’uburozi
1955: Norodom Sihanouk
yabaye Minisitiri w’intebe wa Cambodge.
1990: Ibice bibiri byari
bigize u Budage byariyunze byongera kuba igihugu kimwe
1967: Icyogajuru cya X-15
gitwawe na William Joseph Knight cyagenze ku muvuduko wa kilometero7, 272, 68
km ku isaha.
Bimwe mu bihangange
byabonye izuba kuri iyi tariki:
1889: Carl von Ossietzky,
inararibonye yo mu Budage yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro
mu 1935
1978: Claudio Pizarro,
umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Peru.
1981: Zlatan Ibrahimović,
umukinnyi wa football ukomoka muri Suwede wanakomotseho inshinga y’igifaransa
yitwa “Zlataner”, bisobanura kuba uw’ikirenga (dominer), ijambo ryavutse amaze
gutsinda Abongereza ibitego bitatu ku busa mu mwaka wa 2012.
1984: Ashlee Simpson,
umuraperi w’umunyamerika.
2004: Umukinnyi wa filime
w’icyamamare muri Amerika.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1226: Fransisiko wa Asizi
(François d’Assise) ukomoka mu Butaliyani, wabaye n’umutagatifu Papa uriho ubu
yiyitiriye wavuzweho kwicisha bugufi mu buzima bwe, wanashinze abapadiri,
abafurere n’ababikira b’Abafaransisikani.
1867: Elias Howe,
Umunyamerika wahimbye imashini idoda.
2008: André Bellec, umuririmbyi w’Umufaransa washinze itsinda rya Frères Jacques.
TANGA IGITECYEREZO