Tariki 5 Nyakanga ni umunsi wa 161, bisobanuye ko hasigaye iminsi 178 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1295: U
Bufaransa na Ecosse byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo
kurwanya u Bwongereza.
1687: Isaac
Newton yashyize ahagaragara inyandiko yise Philosophiæ Naturalis Principia
Mathematica, yabaye ingirakamaro mu mpinduka y’ubumenyi ari bwo siyansi
(scientific revolution).
1811: Venezuela
yatangaje ubwigenge bwayo yibohora ubukoloni bwa Espagne.
1830: U
Bufaransa bwigaruriye Algeria.
1884: U
Budage bwatangiye kugenzura Cameroon.
1934: Habaye
imyigaragambyo yiswe Bloody Thursday, yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abapolisi barashe rwagati mu mbaga y’abakozi
bigaragambyaga.
1945: Mu
Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Philippines yatangaje ukwibohora kwayo.
1962: Algeria
yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
1963: UNAR
yagabye ibitero ku Rwanda.
1973: General
Major Juvénal Habyarimana yahiritse ku butegetsi Grégoire Kayibanda.
1975: Ishyaka MRND rya Habyarimana ryarashinzwe.
1995: Armenia
yatangaje Itegeko Nshinga ryayo rishya, nyuma y’imyaka ine itangiye kwigenga
dore ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zari zimaze gusenyuka.
1996: Dolly
the sheep (Intama), ikinyabuzima cya mbere cyashoboye kubaho hifashishijwe
clonage( kubyaza akaremangingo ikinyabuzima).
1999: Perezida
Bill Cliton yatangaje ko yanze ibihano by’ubukungu byari byafatiwe ubutegetsi
bw’Abatalibani muri Afghanistan.
2004: Bwa
mbere muri Indonesia, hatangiye gukorwa amatora ya Perezida wa Repubulika.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1321: Joan
of The Tower, umwamikazi ndetse n’umufasha w’Umwami David II wa Ecosse.
1931: Ismail
Mahomed, wabaye umukuru w’ubutabera muri Afurika y’Epfo na Namibia.
1979: Shane
Filan, umuririmbyi wabaga mu itsinda rizwi cyane rya Westlife.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1945: John
Curtin, Minisitiri w’Intebe wa cumi na kane wa Australia.
2004: Hugh
Shearer, umunyapolitiki wo muri Jamaica, yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki
gihugu.
2008: Hasan
Doğan, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya.
TANGA IGITECYEREZO