Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi wa 186 mu igize umwaka, hasigaye 179 ngo ugere ku musozo.
Abahanga mu bijyanye n’isanzure bemeza ko iyi tariki Isi iba yagiye kure
y’izuba.
Hari byinshi biba
byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda
yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Bimwe mu byaranze iyi
tariki mu mateka:
1569: Umwami
wa Pologne n’Igikomangoma gikuru cya Lituania Sigismund II Augustus bashyize
umukono ku masezerano yo guhuriza hamwe ibihugu byombi bikabyara igihugu kimwe
cyiswe Polish–Lithuanian Commonwealth.
1776: Mu
bihe by’impinduramatwara ya Amerika, iki gihugu cyatangaje ku mugaragaro
ubwigenge bwayo, bwakiriwe na Second Continental Congress.
Second Continental
Congress ni Ihuriro ry’Abantu bashyizweho mu bwumvikane baturuka muri Leta 13
zaje ku ikubitiro mu ishingwa rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1810: Abafaransa
bigaruriye Umujyi wa Amsterdam uherereye mu Buholandi.
1826: Abaperezida
babiri ba Amerika bapfuye umunsi umwe, Perezida Thomas Jefferson wabaye uwa
gatatu ndetse na John Adams wabaye uwa kabiri, ku rutonde rw’abaperezida
bayoboye iki gihugu. Bombi batabarutse ubwo hizihizwaga isabukuru y’ubwigenge
y’imyaka 50.
1827: Hahagaritswe
ubuhake muri Leta ya New York.
1837: Mu
Bwongereza hafunguwe inzira ndende cyane ya gari ya moshi ihuza Birmingham
n’Umujyi wa Liverpool, ikaba yari ibaye inzira ndende mu mateka y’Isi.
1879: Mu
ntambara yiswe Anglo-Zulu War yahuzaga Ingabo z’Abongereza n’Abazulu, Umurwa
Mukuru w’Abazulu Ulundi wafashwe n’Ingabo z’Abongereza zahise zinawutwika, biba
iherezo ry’intambara n’imvano yo guhunga k’Umwami Cetshwayo.
1886: Abaturage
b’u Bufaransa bageneye Amerika ikibumbano cy’ubwigenge cyiswe Statue of
Liberty.
1887: Uwashinze
Pakistan, Quaid-i-Azam Muhammad Ali Jinnah yagiye kwiga muri Kaminuza ya
Sindh-Madrasa-tul-Islam iherereye ahitwa Karachi muri Pakistan.
1946: Nyuma
y’iminsi 581 Philippines ihatana no kubona ubwigenge bwayo bwuzuye, yarashyize
ibugeraho irekeraho kugengwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1976: Abakomando
b’Igisirikare cya Israel bageze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda
baje kubohoza abagenzi bari mu ndege y’Abafaransa yari yafashwe bugwate, nyuma
yo kuyobywa n’Umutwe w’Iterabwoba w’Abanya-Palestine.
1994: Umujyi
wa Kigali wafashwe n’Ingabo za FPR (Front Patriotique Rwandais). Iyi tariki ni
yo yatoranyijwe kujya yizihizwaho Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
1997: Ikigo
cy’Ubushakashatsi mu bijyanye n’Isanzure cya Amerika, NASA, cyohereje robot
yitwa Pathfinder cyo gukora ubushakashatsi ku Mubumbe wa Mars.
2009: Nyuma y’imyaka
umunani hatagaragazwa ikamba ryacyo ry’ikibumbano cy’ubwigenge (Statue of
Liberty) kiri muri Amerika ryongeye kwerekanwa. Rikaba ryari ryarahishwe ku
mpamvu zo kugicungira umutekano bitewe no gutinya ko ibyihebe byibasiye
imiturirwa ya World Trade Center byakongera kuyibasira.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi
1872: Calvin
Coolidge, wabaye Perezida wa 30 ku rutonde rw’abayoboye Amerika.
1969: Wilfred
Mugeyi, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Zimbabwe.
Bamwe mu batabarutse uyu
munsi
965: Papa
Benedict V
1932: Maria
Sklodowska-Curie, umuhanga cyane mu bumenyi bw’ibijyanye n’Ubutabire ndetse
n’Ubugenge wanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel, uyu kandi akaba ari
n’umufasha wa Pierre Curie.
2002: Mansoor
Hekmat, wari umunyapolititi muri Iran.
2023: Georges
Bereta, wari rutahizamu w’ikipe y’umupira w’amaguru mu Bufaransa.
TANGA IGITECYEREZO