RFL
Kigali

Eddy Kenzo yifashishije amashusho y’ibirori byabo mu ndirimbo yakoreye umugore we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/07/2024 15:41
0


Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] yitabaje amashusho y’ibirori by’ubukwe bw’umuco na Phionah Nyamutoro mu ndirimbo ‘Nervous’ yabazemo inkuru y’urukundo rwabo.



Ku wa 29 Kamena 2024 nibwo Eddy Kenzo yakoze ibirori by’umuco n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro,Phionah Nyamutoro.

Uyu muhanzi yitabaje amashusho yafashwe na Tonny Drone Shots mu bihe by’ubukwe bwabo agaruka ku buryo Nyamutoro ari ingenzi mu buzima bwe kandi amwigiraho byinshi.

Yaboneyeho muri iyi ndirimbo kugira inama abagabo n’abasore gushaka abafasha bashobora kubagirira umumaro no mu buzima busanzwe.

Eddy Kenzo yagarutse ku kuba atajya yiyumvisha uko yegukanye Nyamutoro kuko yamuboneyemo byose amusezeranya ko azakora ibishoboka bakarambana.

KANDA HANO UREBE NERVOUS YA EDDY KENZO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND