Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] yitabaje amashusho y’ibirori by’ubukwe bw’umuco na Phionah Nyamutoro mu ndirimbo ‘Nervous’ yabazemo inkuru y’urukundo rwabo.
Ku wa 29 Kamena 2024 nibwo Eddy Kenzo yakoze ibirori by’umuco
n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro,Phionah Nyamutoro.
Uyu muhanzi yitabaje amashusho yafashwe na Tonny Drone
Shots mu bihe by’ubukwe bwabo agaruka ku buryo Nyamutoro ari ingenzi mu buzima
bwe kandi amwigiraho byinshi.
Yaboneyeho muri iyi ndirimbo kugira inama abagabo n’abasore
gushaka abafasha bashobora kubagirira umumaro no mu buzima busanzwe.
Eddy Kenzo yagarutse ku kuba atajya yiyumvisha uko
yegukanye Nyamutoro kuko yamuboneyemo byose amusezeranya ko azakora ibishoboka
bakarambana.
KANDA HANO UREBE NERVOUS YA EDDY KENZO
TANGA IGITECYEREZO