RFL
Kigali

Ibikorwa byaharaniwe n’abatakiriho bikwiye guhabwa agaciro-Perezida Kagame

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2024 13:28
0


Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, akaba na Chairman w’uyu muryango, Paul Kagame, yakomoje ku bikorwa byaharaniwe n’abatakiriho asaba ko bikwiye guhabwa agaciro.



Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ubwo yagezaga ijambo ku bantu ibihumbi baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza yakoreye kuri site ya ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira ab’i Nyagatare barimo n’abavuze mbere ye, avuga ko ‘bashyuhije’ urugendo rugana ku matora. Yakomeje agira ati “Nubwo twaje hano mu gikorwa cya politiki, muraza kunyemerera mbaganirire.

Ntabwo muzi ko babawiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990? Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye”.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, Paul Kagame yakomeje agira ati “Nubwo mundeba aha, ubanza ndi umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri bucye cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njye nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ni amahirwe.

Nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka n’abandi bakaramuka. Rero, ari aha turi, ahandi hirya mu gihugu ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite, ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa. Iyo ni inshingano nayo, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye, bazamenya ko batagendeye ubusa”.

Yongeyeho ati: “Ibyo ni byo biduha imbaraga, bisa n’ibya ya ndirimbo ngo ‘Nda Ndambara’. Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze, ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze, ni uwo wo ku gipfunsi. Gutora FPR no kuba FPR, ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze."

Chairman wa FPR-Inkotanyi yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyagatare


Abantu ibihumbi bari baje kumushyigikira

Ababyeyi nabo bari babukereye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND