Tariki ya 3 Nyakanga ni umunsi wa 185 w‘umwaka ubura iminsi 181 ngo usozwe.
Hari byinshi biba
byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda
yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Bimwe mu byaranze uyu munsi:
321: Umwami
w’Abami Constantin Ier yemeje ko umunsi w’icyumweru ugirwa ikiruhuko cyemewe
n’amategeko mu Bwami bwa Roma, byanakurikijwe mu Burayi bwose.
529: Hatangiye
konsili ya Orange ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwiga ku
hazaza ha Kiliziya n’ibibazo biyugarije.
987: Hugues
Capet yagizwe Umwami w’Ubwoko bw’Abafura mu Bufaransa.
1449: Habaye
ubukwe bwa Jacques II d’Écosse na Marie d’Egmont.
1849: Umujyi
wa Roma wigaruriwe n’Abafaransa, byanabaye iherezo rya Repubulika ya Roma.
1583: Umwami
w’u Burusiya Ivan IV yishe umuhungu we nyuma yo kumurakarira.
1778: Abongereza
bishe abaturage ba kavukire bagera kuri 360 mu kibaya cyo muri Amerika, ahitwa
Wyoming, aba baturage bari Abahinde baba muri Amerika (Amerindiens) barwanya
abashaka kubambura amasambu n’imitungo yabo.
1849: Abafaransa
bigaruriye Umujyi wa Roma, banasubizaho Papa Pius IX ku bupapa, byateje ikibazo
mu kwiyunga k’u Butaliyani.
1880: Hasohowe
nimero ya mbere y’ikinyamakuru cyandikaga ku bumenyi gishinzwe na Thomas
Edison.
1886: Habaye
igerageza ry’imodoka yo mu bwoko bwa Benz (Benz Patent Motorwagen), iya mbere
yabayeho mu mateka yakozwe na Carl Benz.
1905: Mu
Bufaransa hatowe itegeko riha Kiliziya Gatolika ubwigenge na leta ubundi.
1898: Hatangiye
Intambara ya Santiago muri Cuba, iya mbere ikomeye hagati ya Espagne na Amerika
yabereye mu Nyanja ya Atlantique.
1976: Adolfo
Suárez yabaye Perezida wa kane wa Espagne.
1962: Algeria
yabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa.
1981: Bwa
mbere mu kinyamakuru The New York Times handitswe inkuru yerekeranye n’indwara
itari izwi icyo gihe yaje kuvumburwa ko ari SIDA.
1988: Ubwato
bw’intambara bwa Amerika bwarashe indege ya Iran hejuru y’Ikigobe cya Perisi
hapfa abantu 290 bayirimo. Mu kwiregura kwa Amerika ivuga ko byakozwe yibeshye.
1994: Ingabo
za RPF Inkotanyi zafashe Kigali.
1996: Boris
Yeltsin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya ku nshuro ya kabiri n’amajwi
53.5%.
2004: Hafunguwe
inzira yo munsi y’ubutaka ya Bangkok (Métro de Bangkok).
2005: Ubukwe
bw’abatinganyi bwemewe bwa mbere mu mategeko na Espagne.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1423: Louis
XI, Umwami w’u Bufaransa.
1983: Dorota
Masłowska, umuhanga mu ndimi ukomoka muri Pologne.
1987: Sebastian
Vettel, utwara utumodoka duto mu masiganwa ya Formula 1 ukomoka mu Budage na
Benoît Costil, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.
Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:
1642: Marie
de Médicis, Umwamikazi w’u Bufaransa wari Umugore wa Henri IV akaba na nyina wa
Louis XIII.
2002: Michel
Henry, umufilozofe akaba n’umwanditsi w’inkuru zikomoka mu Bufaransa.
2005: Claude
Pompidou, umugore wa Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.
2018: RIchard Swift [Ochoa], umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wakomokaga muri Amerika.
2019: Arte Johnson, yari umunyarwenya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
2023: Vince Tobin wari umutoza w'ikipe y'umupira w'amaguru muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO