FPR
RFL
Kigali

Injira mu byaranze iyi tariki mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/07/2024 9:48
0


Tariki ya 3 Nyakanga ni umunsi wa 185 w‘umwaka ubura iminsi 181 ngo usozwe.



Hari byinshi biba byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi: 

321: Umwami w’Abami Constantin Ier yemeje ko umunsi w’icyumweru ugirwa ikiruhuko cyemewe n’amategeko mu Bwami bwa Roma, byanakurikijwe mu Burayi bwose.

529: Hatangiye konsili ya Orange ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwiga ku hazaza ha Kiliziya n’ibibazo biyugarije.

987: Hugues Capet yagizwe Umwami w’Ubwoko bw’Abafura mu Bufaransa.

1449: Habaye ubukwe bwa Jacques II d’Écosse na Marie d’Egmont.

1849: Umujyi wa Roma wigaruriwe n’Abafaransa, byanabaye iherezo rya Repubulika ya Roma.

1583: Umwami w’u Burusiya Ivan IV yishe umuhungu we nyuma yo kumurakarira.

1778: Abongereza bishe abaturage ba kavukire bagera kuri 360 mu kibaya cyo muri Amerika, ahitwa Wyoming, aba baturage bari Abahinde baba muri Amerika (Amerindiens) barwanya abashaka kubambura amasambu n’imitungo yabo.

1849: Abafaransa bigaruriye Umujyi wa Roma, banasubizaho Papa Pius IX ku bupapa, byateje ikibazo mu kwiyunga k’u Butaliyani.

1880: Hasohowe nimero ya mbere y’ikinyamakuru cyandikaga ku bumenyi gishinzwe na Thomas Edison.

1886: Habaye igerageza ry’imodoka yo mu bwoko bwa Benz (Benz Patent Motorwagen), iya mbere yabayeho mu mateka yakozwe na Carl Benz.

1905: Mu Bufaransa hatowe itegeko riha Kiliziya Gatolika ubwigenge na leta ubundi.

1898: Hatangiye Intambara ya Santiago muri Cuba, iya mbere ikomeye hagati ya Espagne na Amerika yabereye mu Nyanja ya Atlantique.

1976: Adolfo Suárez yabaye Perezida wa kane wa Espagne.

1962: Algeria yabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa.

1981: Bwa mbere mu kinyamakuru The New York Times handitswe inkuru yerekeranye n’indwara itari izwi icyo gihe yaje kuvumburwa ko ari SIDA.

1988: Ubwato bw’intambara bwa Amerika bwarashe indege ya Iran hejuru y’Ikigobe cya Perisi hapfa abantu 290 bayirimo. Mu kwiregura kwa Amerika ivuga ko byakozwe yibeshye.

1994: Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe Kigali.

1996: Boris Yeltsin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya ku nshuro ya kabiri n’amajwi 53.5%.

2004: Hafunguwe inzira yo munsi y’ubutaka ya Bangkok (Métro de Bangkok).

2005: Ubukwe bw’abatinganyi bwemewe bwa mbere mu mategeko na Espagne.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1423: Louis XI, Umwami w’u Bufaransa.

1983: Dorota Masłowska, umuhanga mu ndimi ukomoka muri Pologne.

1987: Sebastian Vettel, utwara utumodoka duto mu masiganwa ya Formula 1 ukomoka mu Budage na Benoît Costil, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki: 

1642: Marie de Médicis, Umwamikazi w’u Bufaransa wari Umugore wa Henri IV akaba na nyina wa Louis XIII.

2002: Michel Henry, umufilozofe akaba n’umwanditsi w’inkuru zikomoka mu Bufaransa.

2005: Claude Pompidou, umugore wa Georges Pompidou wayoboye u Bufaransa.

2018: RIchard Swift [Ochoa], umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wakomokaga muri Amerika.

2019: Arte Johnson, yari umunyarwenya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

2023: Vince Tobin wari umutoza w'ikipe y'umupira w'amaguru muri Amerika.
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND