Mu ijoro ryatambutse ni bwo umupira w'amaguru mu Rwanda wakiriye inkuru y'akababaro ko Ntirenganya Jean de Dieu wamenyekanye cyane mu iterambere ry'umupira w'amaguru muri Gatsibo, yitabye Imana.
Ni
inkuru yashenguye benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda by'umwihariko
abari bazi uyu mutoza ndetse n'abo yafashije gukabya inzozi zabo. Ni umugabo
wiraburaga, wakundaga kureba nk'uwitegereza, wari warahoberanye n'ikitwa siporo
ndetse akiga kwagura imipaka bigendanye n'ibyo yifuza kugeraho.
Umupira
w'amaguru mu Rwanda wabayeho nibura buri gice cy'igihugu bishoboka ko cyavamo
umukinnyi, ariko Kigali na Rubavu biba ikimenyabose kuko havaga abakinnyi
benshi kandi bafite impano.
Ubuzima bwe bunini yabumaze mu bana
Akarere
ka Gatsibo kaje kwinjira mu hantu hatanga impano mu mupira w'amaguru mu Rwanda
ndetse biza kugera aho umwana wabaga avuye i Kiziguro na Kiramuruzi yabaga
adashidikanwaho ku buhanga bwe, ibi bikaba byaragize imbaraga ubwo umutoza
Ntirenganya Jean de Dieu yari atangiye akazi k'ubutoza muri aka gace.
Duhere mu myaka ya 2005
Ntirenganya Jean de Dieu yatangiye gushyira itafari ku iterambere ry'umupira w'amaguru muri Gatsibo mu myaka ya 2005 ubwo yatangiraga gutoza abana bo muri aka gace abatoreza ku kibuga cya Gakenke.
Ababyeyi bo mu Rubiri, Gakenke, Rubona, Gakoni, Kiramuruzi,
Ntete, i Nduba, Kawangire, na bamwe bo muri Kiziguro, bakiriye inkuru ko hari
umutoza uri gutoza abana bakiri bato ndetse batangira kuzana abana babo ku
kibuga cya Gakenke ahantu hahoraga umupira kuva mu gitondo kugera inka
zitashye.
Mu bushobozi bwari buhari, Ntirenganya yatangiye guterateranya abana batangira gukina abifatanya no gutoza bakuru babo dore ko mu 2006 yari umutoza wungirije wa Gatsibo yageze ku mukino wa nyuma ku Rwego ry'igihugu mu murenge Kagame Cup, bahura na Muhanga umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera.
Mu 2007 i Kiziguro naho
havutse irerero ryari rije guhangana na Gatsibo Academic Sport, Ntirenganya
yatozaga. Umuntu yavuga ko umupira mu bato muri aka gace wari umaze gufata
irangi ndetse bitijwe umurindi n'uyu nyakwigendera.
Mu
bakinnyi batangiye gutozwa n'uyu mutoza barimo Ndayishimiye Celestin wari kumwe
n'abo bita Mutangana Sadick wari Kapiteni wabo, Sibomana Iddy waje gukinira
ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 mu 2011 ndetse n'abandi batandukanye
mu gihe mu ikipe y'abato harimo abakinnyi nka Manishimwe Djabel.
Uko
imyaka yagiye yicuma Ntirenganya Jean de Dieu yakomeje kwaguka mu mirimo ndetse
atangira kujya mu turere dutandukanye tw'i Burasirazuba nka Kayonza yatojemo
ikigo cy'amashuri cya E.S.R aho yabaga yateruye hafi ikipe yose y'abana
yatozaga i Kiramuruzi. Ntirenganya yaje gutoza amakipe arimo Etoile de L'Est na Rwamagana City mu myaka ya vuba aha, akaba yitabye Imana ari mu
bajyanama ba Sunrise FC.
Akina kwa Ntirenganya
Kumva
ngo umwana akina kwa Ntirenganya cyari ikimenyetso simusiga ko ari umuhanga
ashobora kuzagera kure, ndetse ababyeyi be babaga bamufiteho icyizere cy'ejo
hazaza. Yari umutoza uzi kurera umwana akamukurikirana kugera ageze ku rwego
yifuza, aha twavuga nk'ikibazo cya Rayon Sports yigeze kuvuga ko ariyo yareze
Djabel imurereye i Nyanza, ariko Ntirenganya akarwana kugera atanze amakuru
y'ukuri.
Bamwe mu bakinnyi yafashe mu biganza
Ndayishimiye Celestin ubu ukinira ikipe ya Etoile de L'Est yamuciye mu biganza mbere yo kwerekeza mu irerero rya FERWAFA ryaje gukina igikombe cy'Isi mu 2011 ahava ajya muri Mukura ajya muri Police FC n'ahandi. Sibomana Iddy umukinnyi wari uzwiho umuvuduko w'umuhanga ariko nyuma yo gukina igikombe cy'Afurika cya u17 yabaye nk'uhagaritse umupira w'amaguru.
Manishimwe Djabel na Ntirenganya mu bihe bose bibazaga uko bizagenda
Ruboneka Bosco yaje nk'abandi bana abanza kubura aho akina, Ntirenganya afata umwanzuro wo kumukinisha nka nimero 2 yaje kuvaho nyuma, ariko imboni z'ibirenge bye ubu biri gutanga umusaruro muri APR FC zabonywe na Nyakwigendera.
Manishimwe
Djabel, umwana muto mugufi, ufite impano, kugera aho yeretse ubuhanga
Ntirenganya Jean de Dieu atangira kujya amukinisha mu bakinnyi bakuru kandi
akiri muto.
Niyomukiza
Faustin myugariro wa Bugesera FC n'ikipe y'igihugu ya 23, yavuye ku Gipangu
i Rubona hafi y'utubindi yambuka kaburimbo agwa mu biganza bya Ntirenganya
kugera ubu yibuka uko yamufashije ndetse akaba umwe mu bakinnyi yitabye Imana
yari amurwaje.
Ntabwo
ari abo gusa kuko uruhare rwe ikiruta ibindi rwabarwa mu mupira w'amaguru w'u
Rwanda by'umwihariko mu ntara y'Iburasirazuba itakaje urukundo rw'umupira,
n'urugero rw'umuntu wahisemo inzira.
Niyomukiza Faustin na Ntirenganya, imwe mu ifoto za vuba z'uyu mutoza
Hoziana Kennedy ukinira ikipe ya Bugesera FC afata Ntirenganya nk'umubyeyi we
Ruboneka Jean Bosco yibuka umunsi wa mbere Ntirenganya amwakira mu irerero
Ndayishimiye Celestin yubuye amaso bya nyabyo mu gihe Ntirenganya yarimo ashaka uko bakatisha imodoka ya Kiramuruzi-Remera
Ntirenganya agiye kare kuko yari agifite byinshi yaha umupira w'amaguru w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO